RFL
Kigali

50 Cent akomerewe n’icyemezo yafashe cyo kutongera gutera akabariro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/09/2024 17:10
0


Umuraperi 50 Cent watangiye umwaka wa 2024 yiyemeje kwifata akamara amezi 12 nta mibonano mpuzabitsina akora, yamaze gutangaza ko bimugoye ndetse ko nibirimba uyu mwanzuro azawisubira.



Curtis Jackson umuraperi, umushoramari afatanya no gukina filime, yatunguye benshi mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kwifata akamara umwaka wose nta mibonano mpuzabitsina akora. 

Ibi yavuze ko yabikoze mu rwego rwo gukora akazi ke neza akongera umusarura ntakimurangaje, cyane ko yavuze ko iyo yishoye mu bintu by’imibonano bimutwarira umwanya ntakore akazi ke neza.

Mu kiganiro 50 Cent yagiranye n’ikinyamakuru US Weekly, yabajijwe niba koko uyu mwanzuro yarawushyize mu bikorwa maze asubiza ati: “Yego narabyubahirije, ubu rwose mperuka imibonano mu mwaka ushize. Ubu navuga ko maze kubona impinduka nziza mu buzima bwanjye kuva nabihagarika”. 

Uyu mugabo w’imyaka 49 yakomeje ati: “Gusa birangora cyane kuburyo hari igihe ntekereza ko nzabasha kumara umwaka ntongeye kubikora. Ntawundi mugabo nagira inama yo kubikora keretse uwabasha kubyihanganira.

50 Cent ntiyorohewe no kubaho adakora imibonano mpuzabitsina 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND