Sophia Momodu utajya ujya imbizi na Davido babyaranye, ageraniwe n’abafana b’uyu muhanzi, bamushinja gushaka kwemeza Isi yiyerekana ku mbuga nkoranyambaga mu buzima atabayemo.
Mu mezi ashize Davido yumvikanye avugana agahinda kenshi ko Sophia Momodu atagituma ahura n’umwana bafitanye. Ibi byumvikanisha neza ko umubano wabo udahagaze neza nk’ababyeyi bafatanije kurera. Kuri ubu abafana b’uyu muhanzi bihaye uyu mugore.
Mu minsi micye ishize uyu mugore ni bwo yashyize hanze amashusho ari kumwe n’umukunzi we mushya. Muri aya mashusho icyagarutsweho ni uburyo basaga n’abasura ubwato bw’inyirukansi, bashaka kubugura. Kuva icyo gihe, abafana ba Davido bagaragaje ko uyu mugore nta bushobozi afite.
Sophia Momodu na we utajya uvugirwamo, yatangaje ko abantu
bakwiriye gutuza kuko ibyo babona ari bicye kandi ko aramutse agaragaje ibikorwa byose
yakoze byabagora kubyakira.
Ati: ”Ndamutse mberetse ibikorwa byose maze iminsi nkora
mwavuga ko ndi kubashuka nifashishije ikoranabuhanga (AI).”
Ibyo
abafana ba Davido bashinja Sophia Momodu
Bamushinja kwifotoreza ku bintu by’abandi akifata cyangwa akiyerekana nk'aho ari ibye; Kujya mu birori bya kompanyi zikomeye akigaragaza nk'aho akorana nazo; Kutemera ahahise he ko yatsinzwe n’urugamba rw’ubuzima ngo amese kamwe agakomeza kwiyerakana nk'aho akaze.
Incamake
y’ubuzima bwa Sophia Momodu
Yakuriye mu biganza bya Nyina w’umuyoruba, naho Se akaba yari umu-edo. Ari mu bashabitsi mu birebana n’imideli bamaze gushinga imizi n’umujyanama muri byo. Azwi cyane kandi mu bucuruzi bw’imiringa yambarwa.
Kugeza ubu uyu mugore afite imyaka 37 kuko yabonye izuba tariki ya 09 Kamena 1987. Mu mwaka wa 2015 ni bwo yabyaranye na Davido umwana w’umukobwa bise Imade Adeleke.
Akomoka mu miryango y’umunyapolitike n’umushabitsi mu itangazamakuru, Dele Momodu. Agenda yitabazwa na kompanyi zitandukanye zirimo Martell mu bikorwa byo kwamamaza.
Afite umuryango yatangije utanga ubufasha ku bana badafite
ubushobozi yibanda ku kubafasha gusubira mu ishuri.
TANGA IGITECYEREZO