Kitoko Bibarwa umaze imyaka irenga 10 atuye mu Bwongereza, yahuye na Israel Mbonyi umuhanzi uri mu bihe bye byiza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y'Iburasirazuba, aramutembereza.
Tariki ya 12 Nzeri 2024, ni bwo Israel Mbonyi yageze mu
Bwongereza, aho yitabiriye ibikorwa by’ivugabutumwa rya Intercontinental London.
Israel Mbonyi yajyanye na Apostle Mignone wari mu bayobora
iki gikorwa byari biteganijwe ko gishyirwaho akadomo ku wa 14 Nzeri 2024.
Mu gihe Israel Mbonyi akibarizwa muri iki gihugu, Kitoko
Bibarwa yagaragaje ko ari ishimwe rikomeye kuba babashije guhura.
Mu butumwa bwa Kitoko Bibarwa yagize ati”Ndimo
gutembereza umuhanzi wanjye w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza n’inshuti
yanjye i London. Ni ibitwenge gusa umunsi wose.”
Kitoko Bibarwa ari mu bahanzi b’inkingi za mwamba mu
muziki nyarwanda aho yawutangiye by'umwuga mu mwaka wa 2009.
Guhera mu mwaka wa 2013 abarizwa mu Bwongereza aho
yerekeje ku mpamvu z’amasomo.
Mu mwaka wa 2022 ni bwo yabonye impamyabumenyi y’icyiciro
cya Kabiri cya Kaminuza mu birebana na politike yakuye muri Kaminuza ya South
Banks.
Ubu ari kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu birebana
no gukemura amakimbirane na diplomasi.
Israel Mbonyi ari mu bahanzi bamaze nabo imyaka igera mu
10, muri ibi bihe akomeje kwigarurira imitima y’abanyafurika mu ndirimbo
ze zikoze mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Igiswahili.
Si ubwa mbere Israel Mbonyi yagiye gutaramira abakunda
ibyo akora mu Bwongereza kuko no mu 2019 yahataramiye mu mijyi itandukanye.Kitoko Bibarwa ari kumwe na Israel Mbonyi ku munsi wabo warazwe n'ibyishimo i London
Israel Mbonyi ari mu bahanzi bamaze gushinga imizi mu muziki nyarwanda na Karere
Kitoko Bibarwa amaze imyaka isaga 10 abarizwa mu Bwongereza aho yerekeje ku mpamvu z'amasomo
TANGA IGITECYEREZO