RFL
Kigali

Icyatumye Shakira yemera kwishyura umwenda w'imisoro ashinjwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/09/2024 14:01
0


Umuhanzikazi w’icyamamare, Shakira, aherutse kwemera kwishyura umwenda w'imisoro ungana na Miliyoni $15 yashinjwaga na leta ya Espagne. Nubwo we avuga ko yabeshyewe akagerekwaho uyu mwenda, yahishuye icyatumye yemera kuwishyura.



Mu ibaruwa uyu muhanzikazi yanditse ku wa gatatu w'iki cyumweru, yongeye guhakana ibyo ashinjwa na Espagne ko yanyereje imisoro yabo kuko nta kintu na kimwe yigeze akora binyuranyije n'amategeko.

Yavuze ko buri gihe yubahirizaga ibyo yasabwaga, agatanga umusoro ndetse agatanga n'ibirenze ibyo yagombaga gutanga, ndetse n'izindi nzego zishinzwe kugenzura umusoro zazaga gukora igenzura bagasanga nta kibazo afite.

Shakira yashinje inzego zishinzwe kugenzura imisoro muri Espagne gushishikazwa no kumwangiriza izina bagerageza kwereka rubanda ko atajya atanga umusoro, kugira ngo bagaragaze ko ari abantu bakora cyane ngo babashime, nyamara bakirengiza kumva ubusobanuro abaha.

Ati "Bashakaga kwereka rubanda ko ntajya nishyura imisoro, nyamara narishyuraga n'ibirenze ibyo nabaga mfite"

Uyu mugore yavuze ko kuba yemeye kwishyura akayabo kangana miliyoni $15 (asaga miliyari 16 Frw), bidasobanuye ko koko yayanyereje nk'uko abishinjwa, ahubwo ibi byose yabikoze kugira ngo arinde abana be.

Yavuze ko adakeneye ko abana be bahora bamubona muri izi ntambara hato bikaba byazanabagiraho ingaruka mu buzima bwabo.

Mu mwaka wa 2023, Shakira yemeye kwishyura asanga miliyari 8 Frw, aho kugira ngo afungwe igifungo yari yakatiwe, avuga ko yabikoze ku bw'umuryango we.

Mu 2018 nibwo Shakira yatangiye gushinjwa kunyereza imisoro ingana n'asaga miliyari 17 Frw, bivugwa ko yinjije hagati y'imyaka ya 2012-2014, aho bivugwa ko yahakoreraga ubucuruzi kandi nta byangombwa afite bimwemerera gutura muri Espagne, nubwo we ibi byose abihakana.

Shakira avuga ko umwaka wa 2023 wamubereye mubi cyane kuko yahuriyemo n'ibizazane byinshi dore ko yari agifite n'igikomere cyo gutandukana n'umugabo we yari yarihebeye , Gerard Piqué, aho wasangaga n'itangazamakuru rimuhanze amaso buri gihe.

Shakira avuga ko nubwo yishyuye imyenda y’imisoro, atakagombye kuyishyura kuko yayigeretsweho

Mubyatumye yemera kwishyura ngo harimo abana be kuko yararambiwe ko bamubona yitaba inkiko





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND