RFL
Kigali

Umuraperi Rich Homie Quan yitabye Imana ku myaka 34 y’amavuko

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/09/2024 7:49
0


Rich Homie Quan wari mu baraperi bakomeye muri Amerika, wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Type Way’, ‘Flex’ n’izindi, yitabye Imana ku myaka 34 y’amavuko.



Dequantes Devontay Lamar yari umuraperi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wamamaye ku izina rya Rich Homie Quan. Ni umwe mu baraperi ba mbere bamenyekanishije injyana ya ‘Trap’ ishamikiye kuri Rap, aho yatangiye gukundwa kuva mu 2013.

Amakuru y’urupfu rwe yabanje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ubutumwa bwanditswe n’umuraperi Bossie, wavuze ko yakiriye amakuru y'uko Homie Quan yapfuye azize kunywa ibiyobyabwenge byinshi (Overdose). 

TMZ yatangaje ko yahawe amakuru yemeza ko uyu musore wakomokaga muri Atlanta yapfuye ku wa Kane tariki 5 Nzeri 2024.

Umuryango w’uyu muhanzi wabwiye iki kinyamakuru ko washenguwe bikomeye n’urupfu rwe rwatunguranye.

Umugore w’uyu muraperi witwa Amber Williams niwe wahamagaye ubutabazi (Ambulance) ubwo yamusangaga aryamye mu ntebe atabasha guhumeka. Icyakora ubutabazi bugeze mu rugo rwabo basanze yamaze gushiramo umwuka.

Urupfu rwe ariko rukomeje kuvugwaho byinshi dore ko hari abavuga ko yishwe kuko ku wa Gatatu w’iki cyumweru yatanze ubuhamya mu rukiko mu rubanza ruregwamo Young Thug ushinjwa gucuruza ibiyobyabwenge.

TMZ ivuga ko yari umutangabuhamya ukomeye kandi ko yari kuzasubira mu rukiko mu cyumweru gitaha, bityo ngo yaba yishwe ngo atazagira icyo yongera kuvuga.

Rich Homie Quan yatangiye kumenyakana mu 2013 biturutse ku ndirimbo ye yitwa “Type of Way” yanagaragaye ku rutonde rwa “Billboard Hot 100” iza ku mwanya wa 50 yakurikiwe n’izindi zakunzwe zirimo “Flex (Ooh, Ooh, Ooh)”, “Ride Out” n’izindi.

Rich Homie Quan yakoranye n’abandi baraperi bo mu mujyi wa Atlanta avukamo barimo 2 Chainz na Jacquees ndetse yanakoranye na Young Thug mu mushinga w’indirimbo yiswe “Rich Gang” ya Cash Money Records yagize uruhare mu kumumenyekanisha.


Rich Homie Quan yitabye Imana  afite imyaka 34 y’amavuko 

Quan n’umugore we bari baherutse kwibaruka umwana wa Kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND