RFL
Kigali

Bushali yahishuye ko yibarutse umwana wa Kabiri

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/09/2024 8:15
0


Umuraperi Hagenimana Jean Paul wamamaye mu njyana ya Kinyatrap nka Bushali, yagaragaje ko umwaka urenze yibarutse umwana we wa kabiri w’umuhungu, nk’uko bigaragara mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Sinzatinda’ izaba iri mu zigize Album ye ya Gatatu.



Uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Ni Tuebue’ yavugiye mu itangazamakuru ibyo kwibaruka umwana we wa Mbere, ariko ubwo yibarukaga umwana wa Kabiri yabigize ibanga rikomeye, kugeza ubwo amugaragaje mu mashusho y’indirimbo ye.

Guhisha ko yibarutse si ibintu yisangije! Kuko n’umunyarwenya Rusine Patrick aherutse kugaragaza umwana we wujuje amezi umunani, ubwo yari mu muhango wo kwakira inshuti n’abavandimwe bari bitabiriye ibirori byaherekeje guhamya isezerano rye imbere y’amategeko n’umugore we Uwase Iryn.

Mu guteguza Album ye yise ‘Full Moon’, Bushali yagaragaje ‘Cover’ iriho ifoto ye n’umuhungu we w’imfura ‘Bushali Moon’ yitiriye ukwezi. Ndetse, mu bihe bitandukanye yumvikanishije ko iyi Album idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yakozweho n’abo mu muryango we gusa.

Mu musozo w’amashusho y’iyi ndirimbo nibwo agaragaza umwana we w’umuhungu yise ‘Bushali Sun’ [Yamwitiriye izuba], ndetse amaze igihe amufungurije konti ye ya Instagram.

Kuri konti ya Instagram, uyu mwana akurikira [Follow] abantu batatu gusa; Papa we, Mama we na Mukuru we ‘Bushali Moon’. Uyu mwana kandi agaragara ku rutonde rw’abantu bagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo zigize iyi Album, kuko izina rye ririho, ndetse n’amazina ya Mama we ariho.

Bushali asobanura ko kuri iyi Album hariho indirimbo ‘ziryoshye’, kandi yifashishijeho abaraperi bagenzi be barimo nka B-Threy, Kivumbi, Slum Drip, na Khaligraph Jones uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya.

Ni ubwa mbere Bushali ahuriye mu ndirimbo na Khaligraph Jones. Ariko benshi bamenye uyu muraperi mu Rwanda nyuma y’uko ahuriye mu irushanwa rya Coke Stuido na Bruce Melodie, ibintu byamufashije kugenderera urwagasabo mu bihe bitandukanye.

Unyujije amaso mu ndirimbo zigize iyi Album, Bushali yongeye kumvikanisha umwimerere wa Kinyatrap, ariko kandi anakorana n’abantu bagize uruhare mu gutuma uyu munsi izina rye ryaracengeye cyane.    

Ni Album kandi izumvikanaho amajwi y’abagize umuryango we nk’umwana we n’umugore we.

Bushali afite gahunda yo gusohora indirimbo imwe imwe kuri Album kugeza ubwo yose azayishyira hanze. Uyu muraperi aherutse kuririmba mu gitaramo cyo kumurika Album ‘Icyumba cy’amategeko’ ya Riderman na Bull Dogg, cyabereye muri Camp Kigali, ku wa 24 Kanama 2024.

Uyu muraperi asanzwe afite ku isoko Album ebyiri zirimo ‘Ku Gasima’ iriho indirimbo 12 zirimo iyitwa ‘Kinyatrap’, ‘Sindi Mubi’, ‘Zunguzayi’, ‘Ipafu’, ‘Kinyarock’, ‘Mamayiwe’, ‘Kugasima’, ‘Inganjyi’;

‘Ayura’, ‘Bitinze’, ‘Impanda’ na ‘Niyibizi’. Yatunganyijwe na ba Producer barimo Danny Beats, Dr. Nganji, Victoria, Bushali na Maxime. Anafite Album yise yise ‘Nyiramubande’ yasohoye muri Gashyantare 2018.


Bushali yagaragaje ko umwaka ushize yibarutse umwana we w’umuhungu


Mu mashusho y’indirimbo ye ‘Sinzatinda’, Bushali yagaragaje umwana we w’ubuheta [Ari hagati]- ku ruhande hari Mama we, yegeranye n’umuhungu we w’imfura

 

Bushali Sun, umuhungu wa Bushali ari mu bagize uruhare kuri Album ya Se 


Bushali yafunguye konti y'umuhungu we yise 'Bushali Sun'


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SINZATINDA’ YA BUSHALI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND