Kayihura Eric [Sky Dino] yakoze mu nganzo, ashyira hanze indirimbo y’urukundo, akomoza ku ntego yihaye mu kibuga cy’umuziki yakoraga afatanije n’amasomo yamaze gushyiraho akadomo.
Mu myaka ibiri ishize ni bwo Sky Dino yatangiye gukora
umuziki by’umwuga, icyo gihe ariko yari akirwana n’amasomo mu mashuri yisumbuye
byatumaga atabikora yisanzuye.
Nyuma yo kuyasoza aho ategereje umwaka utaha gutangira
Kaminuza, yongeye kubishyiramo imbaraga ndetse kuri ubu akaba yashyize hanze
indirimbo yise ‘Joy’.
Nk'uko yabigarutseho mu kiganiro na InyaRwanda, ikaba ari
inkuru y’urukundo yifuje kubara mu buryo bw’indirimbo ati”Ni inkuru y’urukundo
rwa babiri.”
Agaruka ku kuba yarisanze asa na Juno Kizigenza uri no mu
bahanzi afatiraho urugero, bituma benshi bakomeza ku mwita murumuna we.
Uyu musore ukiri muto asaba abakunda umuziki nyarwanda na
we kumuha umwanya bakamwumva kandi abasezeranya kutazabatenguha.
Akora injyana zitandukanye iyo yahereyeho yari muri ‘Hip
Hop’, amaze gukorana naba-producer batandukanye barimo Map, Yehweeeh na Booster.
Intego yihare ni uko mu myaka ibiri iri imbere azaba ari mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda ndetse imirindi ye itangiye kumvikana no hakurya y’imipaka.
KANDA HANO UREBE 'JOY' INDIRIMBO YA SKY DINO
">Sky Dino benshi bafata nk'umuvandimwe wa Juno Kizigenza yakoze mu nganzo akora indirimbo yise 'Joy'Yifuza ko mu myaka ibiri iri mbere yazaba ari mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO