Kigali

Justin Timberlake yakebuye abatwara banyweye inzoga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/09/2024 14:00
0


Nyuma y'uko umuhanzi Justin Timberlake ahamijwe n'urukiko icyaha cyo gutwara ikinyabiziga yasinze inzoga, yagize ubutumwa agenera abashoferi, anavuga ikintu agiye gutangira gukora mu kurwanya ibi byaha.



Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma y'uko amaze gusomerwa urubanza agacibwa amande, Justin Timberlake yagiriye inama abashoferi yo kutazigera batwara ikinyabiziga kandi bazi ko banyweye.

Yavuze ko kabone n'ubwo waba wanyweye icupa rimwe gusa utagomba gutwara kuko ari amakosa kandi ahanirwa.

Uyu muhanzi yavuze ko buri wese akwiye gufata isomo ku byamubayeho kandi ko nawe agiye gushyiraho ake mu kugira inama abantu batwara basinze.

Ati "Iri ni ikosa nakoze, ariko ndizera ko buri wese uri kumva no kureba ibi agomba kubikuramo isomo.

Ku munsi w'ejo nibwo Justin Timberlake yahamijwe icyaha cyo gutwara ikinyabiziga n'urukiko rw'umujyi wa New York, ahanishwa gutanga ihazabu y'arenga ibihumbi 670 Frw ndetse no gukora imirimo nsimburagifungo mu gihe cy'amasaha 25.

Uyu muhanzi yari yatawe muri yombi tariki 18 Kamena 2024, afatiwe muri New York asabwa ko yapimwa ngo barebe niba koko yanyweye ariko arabatsembera biba ngombwa ko atabwa muri yombi gusa yaje kurekurwa asabwa kujya aza kwitaba urukiko igihe bamuhamagaje.

Umuhanzi Justin Timberlake wahamwe n'icyaha cyo gutwara yasinze, yakebuye abandi bafite iyo ngeso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND