Soloba yongeye kuzirikana abakunzi be nyuma y'uko filime amaze gusohora zikomeje kugira igikundiro cyo hejuru nk’iyitwa ‘The Forest’ ifite igice cyarebwe inshuro Miliyoni kuri YouTube maze agarukana iyitwa ‘Human’ yitsa ku mpamvu umuntu ashobora guhemuka.
Soloba umukinnyi wa filime ubihuza no kuziyobora, kuzandika,
kuzitunganya n’ibindi.
Yongeye kuzirikana abakunda ibyo akora abazanira inkuru
ibaze mu buryo bwa filime ikinnye mu Kinyarwanda n’Icyongereza.
Mu kiganiro na InyaRwanda yagize ati”Ni filime igaruka ku muntu
wisanga yahemutse adafite impamvu.”
Muri iyi filime hakaba hagaragaramo ahanini abakobwa kuko
aribo ahanini usanga bahemukiwe cyane.
Ati”Harimo abana benshi b’abakobwa bizezwa kuba bagiye
guhabwa akazi bikarangira babeshywe.”
Uyu musore kandi avuga ko byinshi bikubiyemo muri iyi filime bizagenda bigaruka ku biba mu buzima bwa buri munsi.
Uko abantu bajya bagurisha abandi cyangwa ibice by’imibiri
yabo.
Yitsa kandi ku buryo ubuzima bujya busharira abantu
bakisanga bahemuka ku bw’amaramuko.
Iyi filime yatunganyijwe inayoborwa na Soloba ubwe mu gihe
kandi ku rundi ruhande yasobanuwe ku badakoresha Icyongereza na Gaheza.
KANDA HANO UREBE 'HUMAN' YASOBANUWE NA GAHEZA
Soloba akomeje gutera imbere mu ruganda rw'imyidagaduro cyane ishingiye kuri sinema Filime nshya ya Soloba yasobanuwe na Gaheza igaruka ku nkuru y'ubuzima bushobora gutuma umuntu yisanga avuyemo umuhemu
TANGA IGITECYEREZO