Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu no gushimira Imana ari kubera muri Kigali Convention Center kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024.
Abategura aya masengesho bagaragaje ko ari ibyishimo kugira ubuyobozi bwiza bwiyemeje guhesha agaciro umuturage agashyirwa ku isonga.Kuba hari umuco wihariye mu miyoborere wo kubazanya inshingano, abatazishyira mu bikorwa, bakabyibutswa.
Aya masengesho kuri iyi nshuro afite umwihariko wo gushimira
Imana yatumye ibihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko
Ishinga Amategeko agenda neza.
Impanuro za Perezida Kagame mu bihe bitandukanye muri aya masengesho, zikaba zarakomeje kubera akabando abayitabira n’abayakurikira muri rusange.
Ni amasengesho yitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zo
hejuru z’igihugu, abayobozi b’amadini n’amatorero, abavuga rikijyana barimo n’ibyamamare
mu myidagaduro ari nabo twifuje kwitsaho muri iyi nkuru.
Muri abo harimo Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly, Nel Ngabo,
Clement Ishimwe nyiri Kina Music, umushabitsi Malik Shaffy, DJ Ira n’abandi
batandukanye.
TANGA IGITECYEREZO