Umushoramari Karomba Gael uzwi nka Coach Gael, yaciye amarenga ko yifuza kuyobora Rayon Sports idafite umuyobozi nyuma y'uko Uwayezu Jean Fideli yeguye.
Ibi yabyerekanye binyuze ku rubuga rwe rwa X na Instagram ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 aho yanditse ati" Ndumva nshaka kuza mu mupira w'amaguru wo mu Rwanda. Ese barawumpa?".
Uyu mushoramari byahise bigaragara ko ari Rayon Sports ari kuvuga kuko mu nsi y'aya magambo yashyizeho 'hashtag' ya Gikundiro,izina n'ubundi abafana bayo ndetse n'abandi bakunze kuyita.
Ibi bije nyuma y'uko mu minsi yashize uwayoboye iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru, Munyakazi Sadate yari yatanze ibitekerezo ko kugira ngo ibibazo biyirmo bishire ariko yagurishwa ku mushoramari akaba ariwe ijya mu biganza.
Coach Gael kandi yatangaje ibi nyuma y'uko Uwayezu Jean Fideli wayoboraga Rayon Sports yeguye bitewe n'ikibazo cy'uburwayi bwatumye ajya no kwivuriza mu Bufaransa.
Uyu muherwe ntabwo bwaba ari ubwa mbere ashoye amafaranga mu bijyanye na Siporo kuko afite ikipe ya Basketball ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere mu Rwanda ya United Generation Basketball Club(UGB). Usibye ibi kandi afite n'inyubako ya Kigali Universe iberamo imikino itandukanye.
Coach Gael yamamaye cyane ubwo yatangiraga gukorana na Bruce Melodie binyuze muri sosiyete ya 1:55 AM Ltd ifasha abahanzi barimo Ross Kana na Producer Element.
Coach Gael yifuza gushora amafaranga muri Rayon Sports nk'uko Kakooza Nkuliza Charles(ibumoso) yabikoze muri Gasogi United na Mudahaheranwa Yussuf Hadji(iburyo) muri Gorilla
TANGA IGITECYEREZO