RFL
Kigali

FC Barcelona yitambitse Keira Walsh wari ugiye guca agahigo gakomeye mu mupira w'abagore

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/09/2024 12:18
0


Arsenal yo mu bari n'abategarugori, yifuzaga kugura Keira Walsh ukinira FC Barcelona, agaca agahigo ko kuba umugore wa mbere uguzwe akayabo mu mupira w'amaguru ku Isi gusa byanze.



Arsenal WFC niyo yari yamaze kumvikana nawe ko yamugura, akaba umukinnyi wa mbere uhenze mu mateka ya ruhago y’abagore. FC Barcelona mu bagore, yanze kurekura Keira Walsh w’imyaka 27, cyane ko akiyifitiye amasezerano y’umwaka umwe. 

Amakuru avuga ko Arsenal yari yamaze kwemera kurekura ibihumbi 930.000£, kugira ngo yegukane uyu mukinnyi wa FC Barcelona WFC.

Walsh yageze muri FC Barcelona mu 2022. Uyu mukinnyi yamaze kumenyesha Barcelona ko atazongera amasezerano, bishatse kuvuga ko ubwo azaba yarangije amasezerano ye, ashobora kuzava muri FC Barcelona ku buntu.

Umunya-Zambia Racheal Kundananji kugeza ubu ni we mukinnyi uhenze mu bagore kuko muri Gashyantare 2024 yerekeje muri Bay FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuye muri Real Madrid ku bihumbi 685,000£


FC Barcelona yanze kurekura Keira Walsh wari ugiye guca agahigo gakomeye mu mupira w'amaguru mu bagore


Keira Walsh yanyuze mu makipe arimo na Manchester City WFC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND