RFL
Kigali

Birasaba iki ngo Stade Amahoro yuzure abafana?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/09/2024 14:01
0


Bikomeje kugaragara ko kuzuza Stade Amahoro yavuguruwe igashyirwa ku bushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 45 bizagorana nyuma y'uko hakiniwe imikino 3 ikomeye ntiyuzure.



Ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu Saa Kumi n'Ebyiri nibwo ikipe ya APR FC yari yakiriye Pyramids FC yo mu Misiri muri Stade Amahoro mu mukino ubanza w'ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League.

Warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 aho APR FC yari yafunguye amazamu mbere ku munota wa 50 ku gitego cya Mohamed Chibi wari witsinze ku mupira wari uhinduwe na Mamadou Lamine Bah naho Fiston Kalala Mayele aza yishyura ku munota wa 81.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino Ikipe ya APR FC yari yabishyize hanze habura iminsi 10 aho ahasanzwe hari mu byiciro bibiri, hasi no hejuru ar 2000 Frw, ku waguze itike kare ariko ku munsi w’umukino bikaba byari 3000 Frw hejuru hasanzwe na 4000 Frw hasi hasanzwe.

VIP byari ibihumbi 10 Frw n’ibihumbi 20 Frw ku munsi wa nyuma, VVIP ari 30 Frw na 40 Frw umukino uri hafi gutangira. Hari kandi ibyiciro bizwi nka ‘Executive Seat’ aho byari ibihumbi 100 Frw bihoraho ndetse na ‘Executive Box’ igura ibihumbi 900 Frw.

Umukino ubura umunsi umwe ngo ukinwe,ikipe y'Ingabo z'igihugu yatangaje ko imyanya ya Executive Box igeze ku kigero cya 90% igurwa,ahasanzwe hasi no hejuru hakaba hagezd ku kigero cya 60% hagurwa naho indi myanya yose ikaba yaguzwe ku kigero cy'i 100%.

Bijyanye n'ukuntu APR FC yari yateguye uyu mukino mu buryo budasanzwe, abafana bashishikarijwe kuzitabira ndetse ukaba wari n'umukino ukomeye benshi bumvaga ko Stade Amahoro ishobora kuzura ariko siko byagenze.

Kuzuza Stade Amahoro bikomeje kuba ikibazo 

Uyu mukino wo ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu wari umukino wa Gatatu w'irushanwa ukiniwe muri Stade Amahoro nyuma y'uko ivuguruwe igashyirwa ku bushobozi bwo kwakira abantu 45,800 ariko biragaragara ko kuyuzuza ari ikibazo. 

Umukino wa mbere wakiniwemo nawo wari uwo APR FC yakiriyemo Azam FC mu mukino wo kwishyura w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions ndetse ho kwinjira byagezeho bigirwa ubuntu ariko byarangiye hagiyemo nka 60%.

Umukino wa Kabiri wakiniwemo ni uwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yari yakiriyemo Nigeria ifite abakinnyi bakina muri shampiyona zikomeye zo ku Mugabane w'u Burayi mu mukino wo ku munsi wa Kabiri wo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Kwinjira kuri uyu mukino byagizwe ubuntu ariko birangira Stade yuzuye ku kigero cya 70 % kuko mu myanya isanzwe yo hejuru harimo abantu mbarwa.

Ni iki gutuma Stade Amahoro ituzura?

Bamwe bagaragaza ko ikintu gituma Stade Amahoro ituzura ari igihe imikino ikinirwamo ibera. Umukino w'Amavubi wakinwe ari mu mibyizi aho abantu benshi baba bari mu kazi naho imikino 2 ya APR FC yose yakinwe mu mpera z'icyumweru ariko Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba.

Iyo umukino ukinwe izi saha bisaba ko abawureba baba bataha mu mujyi Kigali cyangwa mu nkengero zawo bityo bigatuma abaturuka kure batajya kuwureba kandi hari n'ababa babyifuza benshi.

Ikindi gishobora kuba gituma iyi Stade ituzura ni umubare w'amafaranga wishyuzwa aho abenshi bagaragaza ko ari menshi.

Kuzuza Stade Amahoro birasaba iki?

Kuzuza Stade Amahoro birasaba umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC nabwo mu gihe aya makipe yombi azaba ari mu bihe byiza kuko ubwo hakinwaga umukino wo kuyisogongera wabahuje  yaruzuye ndetse hagira n'abataha nubwo kwinjira byari ubuntu.

Ikindi gishobora gukorwa ni ukujya amakipe ashyira imikino yayo mu masaha ya kare ndetse akanagabanya ibiciro aho bamwe bavuga ko ubundi ahasanzwe hejuru hakabaye 1000 Frw naho ahasanzwe hasi wenda hakaba ariho haba 2000 Frw.

Ku munsi w'ejo abafana benshi bari mu gice cy'ahasanzwe hasi naho hejuru hari imyanya irimo ubusa





Mu gice cy'ahasanzwe hejuru ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu harimo abafana bake 

APR FC imaze gukinira imikino ibiri ikomeye muri Stade Amahoro gusa kuyuzuza ntabwo birakunda


Ubwo APR FC yari yakinnye na Rayon Sports mu mukino wo gusogongera Stade Amahoro abafana bari bayuzuye









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND