RFL
Kigali

Abafana bashize ipfa! Tujyane muri 'MTN Iwacu Muzika Festival' i Nyagatare-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/09/2024 21:52
0


Bisa n'aho Nyagatare ishobora kuzaca agahigo muri ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival ushingiye ku buryo igitaramo cyagenze ndetse n'ubwitabire bw'abantu.



Bitandukanye cyane n'uko byagenze mu Karere ka Gicumbi kuko imvura yabanje kugwa, ndetse no mu Karere ka Musanze ntibyari ku rwego rwo hejuru.

Igitaramo cya Gatatu cya MTN Iwacu Muzika Festival, cyabereye mu Karere ka Nyagatare, kuri Sitade ya UR-Nyagatare, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024.

Mbere y'iki gitaramo, abahanzi babanje gukora Siporo y'umugoroba 'NightRun' bari kumwe n'abaturage, ndetse bagiranye ikiganiro na Radio ya Nyagatare. 

Bushali yabimburiye abandi!

Umuraperi Hagenima Jean Paul wamamaye nka Bushali niwe wabanje ku rubyiniro muri iki gitaramo.

Uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya Kinyatrap, yaririmbye afite ishimwe ku mutima kuko ari kwitegura gusohora Album ye ya Gatatu.

Ndetse, yatangiye gutanga ibimenyetso by'isohoka ry'iyi Album.

Yisunze indirimbo ze zirimo 'Umwirabura', 'Kamwe, 'Ni tuebue', 'Ku Gasima', 'Kinyatrap' yagaragaje ko imyaka itatu ishize ari mu muziki yubatse ibigwi.

Bwiza, umukobwa rukumbi muri ibi bitaramo 

Uyu mukobwa wo muri Kikac Music Label yongeye kugaragaza ko imyaka ibiri ishize ari mu muziki atari ubusa. 

Yaserutse yambaye imyambaro ihuje amabara n'ay'ikipe ya Rayon Sports.

Ubundi yinjirira mu ndirimbo 'Do Me', 'Ni Danger', 'Ahazaza', 'Ongera' yakoranye na Bruce Melodie, 'Ready" n'izindi. 

Amaze iminsi akora ibitaramo nk'ibi, ariko byagera mu ndirimbo 'Do Me" bikaba akarusho, kuko ab'i Nyagatare bahagarutse bafatanya nawe kuyibyina. Yanamanutse ku rubyiniro, ajya kubyinana n'abakunzi be.

Kenny Sol, umuhanzi wa Gatatu muri 1:55 AM

Niwe muhanzi uheruka kwinjira muri 1:55 AM byatumye aba uwa Gatatu Coach Gael yakiriye.

Yavutse yitwa Rusanganwa Norbert ariko yahisemo gukoresha izina rya Kenny Sol.

Yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe kuri Extended Play (EP) aherutse gushyira ku isoko.

Kenny yaririmbye indirimbo nka 'Haso' ,'Addicted', 'Joli', 'No One's n'izindi.

Chriss Eazy, umuhanzi ukoresha akabyiniriro ka 'Ewana'

Niwe wari utahiwe! Yitaye cyane ku ndirimbo nka 'Jugumila' yakoranye na Kevin Kade na DJ Phil Peter.

Ariko anibuka kuririmba indirimbo nka 'Inana" yabaye idarapo ry'umuziki we, 'Sekoma' aherutse gusohora n'izindi. 

Ruti Joel yitabaje Album ye

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zitsa ku muco Nyarwanda, yashimangiye ubuhanga bwe. 

Yaserutse mu mwambaro wa Kinyarwanda, cyo kimwe n'abasore bari kumwe.

Ruti yaririmbye indirimbo nka 'Musomandera', 'Rumata', 'Igikobwa' n'izindi. Muri iki gitaramo, yari kumwe n'Itorero Ibihame by'Imana.

Indirimbo 'Ikirori' yasabwe!

Ku rutonde rw'indirimbo, Ntakirutima Danny wamamaye nka Dany Nanone, yagomba kuririmba ntihariho 'Ikirori' ariko ubusable bw'abafana bwatumye ayiririmba.

Si ubwa mbere uyu muraperi aririmbye mu bitaramo byagutse nk'ibi, kuko yahatanye mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars.

Ku rubyiniro, yaririmbye indirimbo nka 'My Type', 'Confirm' n'izindi, ava kuri 'stage' yemeje abaturage ba Nyagatare.

Sowe yo kuri Album nshya yatanze ibyishimo

Bruce Melodie niwe muhanzi washyize akadomo kuri iki gitaramo, nyuma y'uko aririmbye indirimbo zirimo "Sowe" iri kuri Album yitegura gushyira hanze.

Uyu muhanzi yari kumwe n'ababyinnyi i Nyagatare, ndetse niwe ukunze gukoma umurishyo wa nyuma w'ibi bitaramo. 

Yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe mu myaka 15 ishize. Aririmba indirimbo nka 'Ndakwanga" akomereza ku ndirimbo 'Bado', 'Kungola' yakoranye na Sunny n'izindi.

Ibi ibitaramo bizakomereza mu Karere ka Ngoma, ku wa Gatandatu tariki 22 Nzeri 2024.


Ku rubyiniro, Bruce Melodie yari kumwe n'inkumi zamufashije gususurutsa ibihumbi by'abantu




Bruce Melodie niwe wavugije umurishyo wa nyuma y'iki gitaramo cyabereye mu Karere ka Nyagatare





Ruti yashimangiye ko ashyize imbere guteza imbere umuco gakondo, aha yari kumwe n'itorero Ibihame by'Imana



Ruti Joel ari kumwe n'umucuranzi we Clement basanzwe bakorana cyane mu bitaramo

Uruganda rwa Bralirwa rwateye inkunga ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival



Ibihumbi by'abantu bari bakoraniye kuri Sitade ya UR-Nyagatare



Umuhanzikazi Bwiza yongeye kwemeza abakunzi b'ibihangano bye


Ibyishimo byari byose ku bakunzi b'umuziki i Nyagatare mu Burasirazuba bw'u Rwanda




Abashyushyarugamba, MC Buryohe na Bianca bongeye kunezeza imitima ya benshi 





Bushali yisunze indirimbo zubakiye ku mudiho wa Kinyatrap yanditse amateka i Nyagatare









Ni uko Chriss Eazy yaserutse i Nyagatare mu myambaro yihariye





Kenny Sol yaririmbye yitaye ku ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye




Dany Nanone wamenye nka 'Young President' yagaragaje ko amasomo yakuye ku ishuri rya muzika yatanze umusaruro 






Abahanzi bakomoka muri Nyagatare, bahawe umwanya bagaragaza impano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND