RFL
Kigali

Amatike yari yashize! Dj Innox yahuje abambaye umweru mu birori byabereye mu bwato muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/09/2024 16:59
0


Dj Innox washinze Sosiyete y’umuziki ya Innox Entertainment afatanyije n'abandi bashoramari, yongeye gukora ibirori "Sunset Cruise White Party" bihuza abantu b’ingeri zinyuranye bambaye imyambaro y’ibara ry’umweru, bikabera mu bwato.



Kuri iyi nshuro, byayoboye na Dj Fab, Dj Jimmy Tabz ndetse na Dj Naomi. Byabereye mu Mujyi wa Naples muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umujyi wa Naples uteretse hafi y’inkombe y’Inyana ya Atlantic, kandi hakunze kuba hari amato menshi. Ni ahantu abantu benshi bakunze gusohokera, ahanini bitewe n’uko ari ku mazi, aho benshi bahura bakaganira.

Bwa mbere , ibi birori byayobowe n’umuhanzi Ngabo Medard Jorbet [Meddy], kandi byitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zinyuranye.

DJ Innox yabwiye InyaRwanda, ko bashyize imbaraga mu gukomeza gutegura ibi birori ahanini bitewe n’uko abantu babyisagamo cyane. 

Ati “Ni ibirori biba buri mwaka, ni ibirori abantu bakunda, yaba abakuze, urubyiruko n’abandi. Benshi babyitabira kuko biba gacye, kandi bibera ahantu heza, baba bambaye imyambaro y’umweru. Navuga ko ari ibirori bihora bitegerejwe cyane! Kandi buri gihe iyo byabaye amatike arashira.”

Yavuze ko ibi birori bizongera kuba umwaka utaha muri Nyakanga. Kandi buri wese ubyitabira asabwa kuba yambaye imyambaro y’ibara ry’umweru.

Ni ibirori byitabirwa n’abantu bari hejuru y’imyaka 18 mu rwego rw’umutekano rw’ahantu bibera, no gufasha buri wese kwidagadura n’abo baba bajyanye.

Naples aho ibi birori byabereye ni hamwe mu hantu hari imigezi ifasha benshi gutemberera mu bwato.

Byabereye ku mugezi wa ‘Songo River Queen II’ wubatse ku mugenzi wa Missisippi mu Mujyi wa Naples. Ni ubwato bufite uburebure bwa Metero 93 na metero 23 z’ubugari.

Inyandiko zivuga kuri ubu bwato zigaragaza ko bufite ubushobozi bwo gutwara toni zirenga 100. Ibi bituma bifasha abagenzi be n’abandi baba bafite imyitwaro kubutembereramo mu bihe bitandukanye n’imiryango yabo bishimira ibihe. 

Ubu bwato bwubatswe mu 1982, ndetse kuva icyo gihe ntiburatakaza umwimerere. Imibare igaragaza ko bushobora gutwara abantu barenga 350, kandi indege ishobora kubuparikaho.

Bufite ubwirinzi bugezweho bijyanye no kurinda abantu izuba ndetse n’imvura. Bunafite ibice bibiri, harimo igice cyo hasi ndetse n’igice cyo hejuru.

Ku rubuga rw’ubu bwato, bavuga ko bwakira ibihumbi by’abantu, kandi hakaberamo ibirori bitandukanye, ubukwe, inama, ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, kuhatangiriza umushinga w’ubukwe, gutera ivi, kuhakorera ibirori byo gusoza amashuri ya Kaminuza n’ibindi binyuranye.

Muri ubu bwato kandi harimo aho gufatira icyo kunywa no kurya, bituma nta muntu wemerewe kwitwaza ibyo kunywa byose. Kandi nta muntu uri munsi y’imyaka 21 y’amavuko wemerewe kunywa inzoga, kandi ugura inzoga asabwa kubanza gutanga indangamuntu ye.


Ibyishimo byari byose ku banyabirori bitabiriye ibi birori byabereye mu bwato


Dj Innox [Ubanza ibumoso] yavuze ko buri gihe iyo bakoze ibi birori amatike ashira kare


Aba Dj bifashishijwe kuri iyi nshuro mu gususurutsa abitabiriye ibi birori byabereye muri Naples 


Aba Dj bifashishije indirimbo zinyuranye mu gususurutsa abantu banyuranye















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND