RFL
Kigali

Abanyeshuri boherejwe mu bigo batishimiye bahawe amahirwe ya kabiri

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/08/2024 17:47
1


Nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange, mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, yahumurije abanyeshuri boherejwe mu bigo bya kure y’aho batuye ko bagifite amahirwe ashobora kubahesha kwemererwa guhindurirwa aho kwiga.



Iby’uko aboherejwe mu bigo batishimiye bahawe amahirwe ya kabiri, Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yabitangarije mu makuru ya Radio Rwanda, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Kanama 2024.

Muri uyu mwaka, mu ikoranabuhanga Minisiteri y’Uburezi ikoresha igena aho abanyeshuri baziga harebwe ku ishuri riri hafi y’aho aturiye nubwo bitavuze ko ari ho hafi cyangwa yashakaga kujya.

Minisitiri Twagirayezu yakomeje ati: “Ni yo mpamvu turi kubikosora. Ubu umunyeshuri wese twohereje mu bigo biga bataha, turongeraho ko hari amahirwe yo gukora ubugenzuzi ‘deliberation’ bwa kabiri. Izakorwa rero nk’uko yari isanzwe ikorwa kuva igihe twatangarije amanota n’igihe abanyeshuri bazatangirira gusubira ku ishuri.’’

Yasobanuye ko abifuza guhindura bashobora kubikora banyuze ku turere batuyemo kuko bahashyize uburyo bwo kubafasha.

Ati: “Bivuze ko umunyeshuri wese woherejwe mu ishuri biga bataha, aho twamweretse azajya si ibya nyuma, birashoboka guhinduka kandi abayobozi ku turere n’abayobozi bose barabibwiwe kandi barabizi ko bazabafasha kujya kwiga amasomo cyangwa umwuga ashoboye no ku ishuri ashobora kujyaho cyangwa rimwegereye.’’

Mu manota yatangajwe ku wa Kabiri, mu mashuri abanza, abakobwa batsinze ku kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96.6%. Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abahungu batsinze ku kigero cya 95.8% mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%.


Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard yatangaje ko aboherejwe ku bigo batishimiye bahawe amahirwe yo guhinduza 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo 2 weeks ago
    Umuhungu wacuyarujuje 30 bamwohereje muri ES Ntyazo Nyamasheke 🤣🤣🤣🤣🤔 kandi dutuye Kigali. N Ababyeyi batujujubije... ukarenga Kigali City, Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza , Huye, Gisagara, Nyamagabe, Rusizi uti uhamwegereye ni Nyamasheke 🤣🤔





Inyarwanda BACKGROUND