Nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange, mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, yahumurije abanyeshuri boherejwe mu bigo bya kure y’aho batuye ko bagifite amahirwe ashobora kubahesha kwemererwa guhindurirwa aho kwiga.
Iby’uko
aboherejwe mu bigo batishimiye bahawe amahirwe ya kabiri, Minisitiri w’Uburezi,
Twagirayezu Gaspard, yabitangarije mu makuru ya Radio Rwanda, kuri uyu wa
Gatatu, tariki ya 28 Kanama 2024.
Muri
uyu mwaka, mu ikoranabuhanga Minisiteri y’Uburezi ikoresha igena aho
abanyeshuri baziga harebwe ku ishuri riri hafi y’aho aturiye nubwo bitavuze ko
ari ho hafi cyangwa yashakaga kujya.
Minisitiri
Twagirayezu yakomeje ati: “Ni yo mpamvu turi kubikosora. Ubu umunyeshuri wese
twohereje mu bigo biga bataha, turongeraho ko hari amahirwe yo gukora
ubugenzuzi ‘deliberation’ bwa kabiri. Izakorwa rero nk’uko yari isanzwe ikorwa
kuva igihe twatangarije amanota n’igihe abanyeshuri bazatangirira gusubira ku
ishuri.’’
Yasobanuye ko abifuza guhindura bashobora kubikora banyuze ku turere batuyemo kuko bahashyize uburyo bwo kubafasha.
Ati:
“Bivuze ko umunyeshuri wese woherejwe mu ishuri biga bataha, aho twamweretse
azajya si ibya nyuma, birashoboka guhinduka kandi abayobozi ku turere
n’abayobozi bose barabibwiwe kandi barabizi ko bazabafasha kujya kwiga amasomo
cyangwa umwuga ashoboye no ku ishuri ashobora kujyaho cyangwa rimwegereye.’’
Mu
manota yatangajwe ku wa Kabiri, mu mashuri abanza, abakobwa batsinze ku kigero
cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96.6%. Mu cyiciro rusange
cy’amashuri yisumbuye, abahungu batsinze ku kigero cya 95.8% mu gihe abakobwa
batsinze ku kigero cya 92%.
TANGA IGITECYEREZO