Abamiliyoneri ntibazwi gusa kubera ubutunzi bwabo buhambaye, ahubwo bamenyekana no kubera imyitwarire yabo, kwihangana, no kugira icyerekezo. Mu buryo bwabo bwo kubaho, bagaragaza amasomo akomeye ashobora guhindura imibereho yacu.
Dore amasomo 12 y’ingenzi wakwigira ku bamilioneri nka Bill Gates, Elon Musk, na Steve Jobs kugira ngo uzamure intego zawe:
1. Bill Gates: Shora mu bumenyi bwawe. Komeza wige kugira ngo ube umuhanga.
2. Warren Buffett: Haranira inyungu z’igihe kirekire aho gushaka inyungu zihuse.
3. Elon Musk: Fata ibyemezo bishingiye ku ngamba zicukumbuye kandi wizere amahirwe.
4. Mark Zuckerberg: Irinde kunyuranya n’intego nyamukuru zawe.
5. Richard Branson: Shyira imbere udushya kandi ntutinye kugerageza ibishya.
6. Jeff Bezos: Reka abakiriya bawe bahore bishimira ibyo ubaha kurenza uko babyiteze.
7. Michael Bloomberg: Tandukanya ibyo ukora kugira ngo ugabanye ibyago.
8. Carlos Slim: Kubaka ubufatanye bukomeye bifasha kugera ku ntego.
9. Larry Ellison: Ihatire guhanga ibishya kugira ngo udasigara inyuma.
10. Steve Jobs: Byitondere ibikuranga n’uburyo ugaragara kuko bifite agaciro.
11. Sergey Brin: Kurikiza inyota yo kwiga no kuvumbura ibishya buri gihe.
12. Charlie Munger: Tekereza neza mbere yo gufata ibyemezo.
Aya masomo ni urufunguzo ku iterambere ry’umuntu ku giti cye no mu mwuga. Gushyira mu bikorwa aya mahame byakwegereza intego zawe mu rugendo rw’intsinzi n’Ubwigenge nk'uko bitangazwa na YourStory.com
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO