Kigali

Uko ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa ziteganyijwe

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:27/12/2024 23:18
0


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ingengabihe y’uko abanyeshuri biga mu bigo bacumbikirwa hirya no hino mu gihugu bazatangira ingendo zabo zerekeza ku bigo byabo. Yatangaje ko ingendo zizatangira ku itariki ya 3 kugeza tariki 6 Mutarama 2025.



Nk’uko byatangajwe na NESA, abanyeshuri bazajya ku bigo byabo hagati ya tariki 3-6 Mutarama 2025, aho bazaba bafite umwanya wo kugera ku bigo by’amashuri yabo no gutegura amasomo. Amasomo ku rwego rw'igihugu mu mashuri yisumbuye azatangira ku itariki ya 7 Mutarama 2025.

Iyi gahunda irateganya ko abanyeshuri bose bazaba bageze ku bigo byabo mu gihe giteganyijwe, kugira ngo amasomo atangire neza.

Kuwa Gatanu tariki 03/01/2025, hazagenda, Muhanga na Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo, Ngororero mu ntara y’iburengerazuba, Musanze mu ntara y’ amajyaruguru, Ngoma na Kirehe mu ntara y’iburasirazuba.

Kuwa gatandatu, tariki ya 04/01/2025, hazagenda, Huye na Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, Nyabihu na Rubavu mu ntara y’iburengerazuba, Rulindo na Gakenke mu ntara y’Amajyaguru, Rwamagana na Kayonza mu ntara y’iburasirazuba.

Ku cyumweru, tariki ya 05/01/2025, hazagenda, Nyanza na Kamonyi mu ntara y’amajyepfo, Karongi na Rutsiro mu ntara y’iburengerazuba, Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru, Nyagatare na Gatsibo mu ntara y’iburasirazuba.

Na ho kuwa mbere, tariki ya 06/01/2025, hazagenda, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu mujyi wa Kigali, Ruhango na Gisagara mu ntara y’amajyepfo, Rusizi na Nyamasheke mu ntara y’iburengerazuba, Bugesera mu ntara y’iburasirazuba, Burera mu ntara y’amajyaruguru.

NESA irasaba abanyeshuri, ababyeyi, ndetse n’abarezi gufata ibyemezo bijyanye n’ingendo hakiri kare kugira ngo ingendo zibe nziza kandi zibe ku gihe. Ibigo by’amashuri bizakomeza gukurikirana abakiri mu ngendo no kubafasha kugera ku bigo ku gihe.

Amasomo y'igihembwe cya 2 agomba gutangira neza kandi nta nkomyi, NESA ikaba isaba abanyeshuri bose gutangira imyiteguro hakiri kare no kugera ku bigo byabo mu buryo bwihuse.


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND