RFL
Kigali

Charles & Mutesi binjiranye mu muziki indirimbo "Milango" banavuga indoto zabo mu myaka 5 iri imbere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/08/2024 22:24
0


Abaramyi b'abahanga mu myandikire n'imiririmbire, Charles & Mutesi, bamaze kwinjira byeruye mu ruhando rw'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nyuma yo gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise "Milango" yasohokanye n'amashusho yayo aryoheye ijisho.



Charles Rwagasore, Jacky Rwagasore niyo mazina yabo ariko mu muziki bahisemo gukoresha izina rya Charles & Mutesi ari na ko bitwa ku mbuga nkoranyambaga zabo. Ni abaramyi b'agatangaza batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Indiana.

Charles & Mutesi bamaze imyaka cumi n'itatu bakoze ubukwe kuko barushinze tariki 29 Ukwakira 2011. Bafite abana bane; abahungu 2 n'abakobwa 2. Urugendo rwo kuririmba ni umurimo bakunda kandi bawumazemo igihe kinini nk'uko babidutangarije.

Bati "Mbere y'uko dushakana twembi twakoraga uwo murimo ndetse mbere y'uko tubana twabanje kubyemezanyaho ko impano duhuje tuzayikomeza. Nka Couple tubifata nk'ubuzima dukunda birenzeho nk'abaririmbyi bakora Gospel tubikora mu gutanga ubutumwa aho tutagera 'Physically'. Muri ministry duhuriyemo twayitangiye 2011".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Charles & Mutesi bagarutse ku mwihariko w’umuziki bazanye nk'itsinda rishya mu muziki wa Gospel, bati "Umuziki dukora ni Gospel, dufite impano yo kuririmba no guhimba. Mwitege ibintu bishya kandi bigiye gususurutsa imitima, nko mu myaka 5 turirebera mu rundi rwego ndetse no kubaka umuziki ugezweho."

Indirimbo ibinjije mu muziki, bayise "Milango" ikaba iri mu rurimi rw'Igiswahili. Ugenekereje mu Kinyarwanda, bisobanuye inzugi cyangwa imiryango. Aba baramyi bavuga ko ari indirimbo bakomoye muri Bibiliya ku mugabo ugarukwaho mu gitabo cya Luka 19 wari umutunzi ariko wifuje ko Yesu yinjira iwe kugira ngo akire.

Uwo mugabo yari umutunzi w'umubiri ariko akaba umukene wo mu mutima. Yakinguriye Yesu yinjira iwe. Charles & Mutesi bagendeye kuri iyi nkuru yo muri Bibiliya, bavuga ko mu ndirimbo yabo "Milango" harimo isengesho "risaba Yesu kuba mu buzima bwacu kandi akahatura".

Charles & Mutesi bavuze ko bafite abaramyi benshi b'icyitegererezo kuri bo, ariko ingero za hafi bavugamo Ben na Chance, Daniella na James, Papi Clever na Dorcas n'amatsinda akomeye nka Alarm Ministries. Bati "Abo bose ni icyitegererezo. Impamvu ni abanyamwete ubona umurimo berekejeho amaboko bawukorana imbaraga zabo zose."

Bahaye impamba abaramyi bagenzi babo bahuriye mu rugendo rujya mu Ijuru bati "Umurirmo w’Imana tuwukorane umwete, nugera aho ubona bigoye ubuzima bukakurusha, dufite Imana dukorera. Ugutwi kwayo guhora kumva Gospel itandukanye n'indirimbo zisanzwe. Impanuro ni uko twakora tudahatwa kuko ari umurimo twahawe tuzawubazwa uko twawukoze."


Charles and Mutesi ni itsinda rishya ryo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel


Ni abanyamuziki bamaze imyaka 13 bahuriye muri Ministry nka Couple ariko kuri ubu ni bwo bashyize hanze indirimbo yabo bwite


Charles & Mutesi baributsa abaramyi bagenzi babo kuzirikana ko umurimo bakora bazawubazwa bityo bakaba bakwiye 'gukora badahatwa'


Gospel yibarutse itsinda rigizwe n'Umugabo n'Umugore [Charles & Mutesi] ryateguje ibikorwa bikomeye mu myaka itanu iri imbere

REBA INDIRIMBO NSHYA "MILANGO" YINJIJE MU MUZIKI ITSINDA CHARLES & MUTESI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND