Umuhanzi Ishimwe Manoa [Alik Bulan] nyuma y’uko asohoye amashusho y’indirimbo ‘Chanella’, yagarutse i Kigali mu bikorwa by’urukundo bifasha sosiyete muri rusange, no kurangiza Album ye ya mbere.
Uyu muhanzi aherutse
gutangiza umuryango w’ubugiraneza yahiye izina rya "Manoa Family Foundation" ugamije gufasha abatishoboye cyane cyane imiryango inyuranye, urubyiruko ndetse
n’abanyeshuri bakunze kubura ibikoresho by’ishuri.
Alik Bulan amezi amezi 11
atangiye urugendo rw’umuziki, ndetse amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri
zirimo ‘I am Sorry’ ndetse na ‘Chanella’. Azisobanura nk’indirimbo zidasanzwe
mu rugendo rwe rw’umuziki kuko zamuhaye gutinyuka nyuma y’ibicantege yahuye
nabyo.
Ku wa Kabiri tariki 9
Nzeri 2024, uyu muhanzi yateye inkunga ishuri ry’inshuke rya Nufashwa Yafashwa y’umunyamakuru Guterman riherereye mu Murenge wa Ngarama mu
Karere ka Gasabo mu Ntara y’Uburasirazuba.
Yatanze ibiribwa
bizifashishwa muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, ndetse yabahaye
ibikoresho by’ishuri byifashishwa mu myigire yabo byose bifite agaciro k’arenga
amadorali 1,200 angana hafi na Miliyoni 1,500,000 Frw.
Alik Bulan yabwiye InyaRwanda, ko yanyuze mu buzima bw’ubuhunzi, biri mu mpamvu yumva neza agaciro ku buzima. Ati “Impamvu nahisemo gukora iki gikorwa ni uko nakuriye mu buzima bw'ubuhunzi, ndi mu nkambi, buri gihe mba nifuza ko nafasha abantu bababaye. Kandi nifuza ko ibi bikorwa byakomeza n'abandi bakajya badufasha."
Uyu muhanzi asanzwe
abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavuze ko ari i Kigali mu rugendo
rwo gusura abo mu muryango we, ndetse no kurangiza Album ye ya mbere yahurijeho
abahanzi bagezweho muri iki gihe.
Ni Album avuga ko izaba
iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi barimo Papa Cyangwe, Jowest, Mozzy Yemba
Voice, Kaayi n’abandi benshi. Ati “Navuga ko iyi Album yihariye kuri njye, kuko
iriho n’indirimbo zakozwe na ba Producer barimo Yeweeh, Muriroo n’abandi.”
Guterman yashimiye byimazeyo Alik Bulan n’ikipe ye ibarizwa muri Manoa Family Foundation ku bufatanye bafitanye bumaze gutera intambwe mu kuzamura imibereho y’abatishoboye.
Akebura abandi bahanzi n’ibyamamare gukoresha neza ubwamamare bwabo mu guhindura Isi nziza bafasha abatishoboye.
Ati “Dusanzwe dufasha abana batishoboye n’imiryango yabo mu kubaha uburezi, kwita ku buzima n’imibereho myiza ndetse n’imyidagaduro ku bana bava mu miryango itishoboye."
"Ababyeyi nabo
bakagira gahunda zihariye nko kwita ku burere bw’abana babo, korozwa amatungo, kwihangira
imirimo n’ibindi.”
Alik Bulan usanzwe
ubarizwa muri Amerika yagarutse i Kigali mu bikorwa bigamije kurangiza Album ye
ya mbere
Binyuze mu muryango w'ubugiraneza yashinze, Alik Bulan akomeje ibikorwa by'urukundo
Alik amaze amezi 11 ari mu muziki, ndetse agaragaza ko ageze kure ikorwa rya Album ye ya mbere
Guterman yashimye umuhanzi Alik Bulan ku bw’ubufasha yahaye umuryango yashinze washibutsemo gushinga ishuri rifasha benshi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘I’M SORRY’ YA ALIK BULAN
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘CHANELLA’ YAKORANYE NA VEX PRINCE
TANGA IGITECYEREZO