Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yamaze kugera mu Mujyi wa London mu Bwongereza mu bikorwa by’ivugabutumwa ryagutse yaherekejemo Apôtre Alice Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n'Umuyobozi wa Women Foundation Ministries.
Israel Mbonyi ari kumwe
na Apôtre Mignonne ndetse n’ababaherekeje bageze mu Murwa Mukuru wa kiriya
gihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, bakirwa n'ababatumiye muri
iki gikorwa cy’ivugabutumwa ryagutse.
Iki gikorwa kirabera mu nyubako ya InterContinental London, guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 13 kugeza ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024.
Apôtre Mignonne ni we mwigisha w’ijambo ry’Imana
kandi ni we uzayobora iki gikorwa, ni mu gihe Israel Mbonyi azafasha abantu
kwegerana n’Imana binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye.
Women Foundation
Ministries itangaza ko mu bandi batumiwe kubwiriza ijambo ry'Imana harimo na
Yemisi Ashmolowo. Kandi, kwinjira muri ibi bikorwa ni ubuntu.
Si ubwa mbere, Israel
Mbonyi ataramiye mu Bwongereza, kuko muri Kanama 2019 yakoreye ibitaramo
bikomeye muri iki gihugu ahereye mu Mujyi wa Manchester uri mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru
y’u Bwongereza.
Agiye gutaramira muri
kiriya gihugu, mu gihe mu minsi yakoreye ibitaramo bikomeye mu Bubiligi, muri
Uganda ndetse no muri Kenya. Kandi, ari kwitegura kuzajya gutaramira abakunzi
be muri Tanzania, muri Afurika y’Epfo n’ahandi.
Umuhamagaro wa Israel
Mbonyi
Israel Mbonyi avuga ko yahamagawe
n’Imana ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, kuva ubwo atangira kuyikorera mu
mashyi no mu mudiho. Icyo gihe cyabaye intangiriro ye yo guhanga indirimbo
zihimbaza kandi zigaha ikuzo Imana.
Uyu musore w’imyaka 32 y’amavuko, yari asanzwe ari umukinnyi wa Karate, kandi yabonaga ariho impano ye
izerekeza ariko yaje kwegurira ubuzima bwe Kristu.
Israel Mbonyi asobanura
‘umuhamagaro w’Imana’ nk’ikintu Imana igushyira ku mutima’ kandi waba
utaragikora ukajya wumva ari nk’umutwaro wikoreye.
Yari asanzwe yandika
indirimbo akaziha korali. Ariko akimara guhamagarwa n’Imana, yanamuhaye
indirimbo yitwa ‘Yankuyeho urubanza’ ari nayo yabaye iya mbere yahereyeho.
Kuva yahamagarwa n’Imana,
yahise yumva urukundo rudasanzwe rw’umuziki no gucuranga muri we.
Icyo gihe yari umukinnyi
wa Karate, ariko ibyo byose yabishyize ku ruhande. Ati “Numva nsigaranye gusa
umutima wo kuririmba.”
Israel Mbonyi avuga ko
yakundaga gukina karate, ariko kuva yatangira kuririmbira Imana yabiburiye
umwanya, igice kinini gitwarwa n’umuziki gusa.
Asobanura ko imbuga
zicuririzwaho umuziki zabaye urubuga rwiza rwo gushyigikira umurimo w’Imana, kandi
umuntu akabikora yibwirije.
Ati “Numva ari uburyo
bwiza Imana yadukoreye bwo gusangiza abantu ibihangano byacu, kandi natwe bikatugirira
umumaro.”
Israel yigeze kubwira BBC
ko hari inyungu ziva mu bihangano umuhanzi ashyira ku mbuga zinyuranye
zicururizwaho umuziki, bityo bigafasha umuhanzi gukomeza gukora.
Israel Mbonyi ari kumwe na Apôtre Mignonne bamaze kugera mu Mujyi wa London mu Bwongereza mu bikorwa by’ivugabutumwa ryagutse
TANGA IGITECYEREZO