RFL
Kigali

Basketball: Ingimbi zu Rwanda zakuwemo na Cameroun muri 1/4 mu gikombe cya Africa

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/09/2024 18:59
0


Kuri uyu wa Kane, ikipe y'igihugu y'u Rwanda muri Basketball y'abatarengeje imyaka 18, yasezerewe na Cameroun mu gikombe cya Africa.



U Rwanda rwakinnye na Cameron mu mikino ya kimwe cya Kane muri U18 Afrobask mu bahungu, aho u Rwanda rwamanukanye ingamba zo kujya muri kimwe cya kabiri. Agace ka mbere, abanyarwanda bakitwayemo neza kuko bagasoje batsinze amanota 16 kuri 14 ya Cameroun. 

Mu gace ka kabiri, abahungu ba Cameroun bagarukanye imbaraga zidasanzwe, nuko batsinda amanota 21 kuri 16 y'u Rwanda, maze Cameroun isoza igice cya mbere iyoboye n'amanota 36 kuri 32 y'u Rwanda. 

Agace ka gatatu, u Rwanda rwongeye kugaragaza imbaraga zidasanzwe rutsinda amanota 17 kuri 15 ya Cameroun, gusa Cameroun iguma kuyobora n'amanota 51 kuri 49 y'u Rwanda. 

Mu gace ka Kane, ingimbi za Cameroun zatsinze amanota 16 kuri 4 y'u Rwanda, nuko umukino urangira u Rwanda ruvuyemo ku giteranyo cy'amanota 53 kuri 67 ya Cameroun. 

Muri uyu mukino, umunya Cameroun Amadou Sein ni we wazonze abanyarwanda cyane kuko yatsinze amanota 15, akora Rebound 23. Uyu mukinyi Amadou Seini, akina muri Academy yitwa Varese yo mu Butaliyani. 

Muri kimwe cya kabiri, ingimbi za Cameroun zizakina n'iza Morocco, aho Morocco yageze muri kimwe cya kabiri isezereye Angola ku manota 61-45. 

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 18 yari yageze muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda imikino yose yo mu matsinda uko ari itatu. Umukino Rwaherukaga gutsinda, rwatsinze Zambia amanota 86-69 rusoza imikino yo mu itsinda rya gatatu ruyoboye. 

Indi mikino u Rwanda rwitwayemo neza ni uwo rwatsinzemo Afurika y’Epfo n’amanota 81-64 ndetse na Maroc rwatsinze amanota 56-51.


U Rwanda rwasezerewe na Cameroun muri kimwe cya Kane muri Basketball y'abatarengeje imyaka 18 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND