RFL
Kigali

Safi Madiba agiye gukorera igitaramo mu Bufaransa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/09/2024 16:01
0


Umunyamuziki Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba, ari mu myiteguro yo kujya gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Lyon mu gihugu cy’u Bufaransa ku wa 9 Ugushyingo 2024 guhera mu masaha akuze y’ijoro.



Ni ubwa mbere uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Kimwe kimwe’, ‘I Love you’, ‘Hold Me’ n’izindi azaba ataramira muri kiriya gihugu.

Ni ku butumire bwa Sosiyete ya Fabiluxa Afro Event isanzwe itegura ibitaramo. Mu bihe bitandukanye yagiye itumira abahanzi bakomeye mu rwego rwo gususurutsa abakunzi babo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Safi Madiba yavuze ko iki gitaramo agiye gukorera mu Bufaransa azagihuza no kumurikira abakunzi be Album ye ya mbere yise ‘Back to Life’.

Ati “Natumiwe muri kiriya gitaramo, ariko nanone nabihuje no kumurika Album yanjye. Urabizi ko nayimuritse ariko ntabwo ntigeze nkora ibitaramo byo kuyimurika. Rero, kuri iyi nshuro ni umwanya mwiza ku bafana n’abakunzi b’umuziki wanjye.”

Uyu muhanzi uherutse kubona ubwenegihugu bwa Canada, avuga ko azita cyane ku ndirimbo ze zakunzwe muri iki gitaramo, ariko kandi azanaririmba zimwe mu zigize Album ye nshya.

Ati “Icyo abantu bakwitega ni ukubaririmbira Album yanjye. Muri iki gihe kandi ndigukora kuri Album yanjye ya kabiri, ariko ntabwo nayishyira hanze Album yanjye ya mbere narayimurikira abantu mu buryo bwo kubakorera ibitaramo. Ni uko bimeze.”

Album ye azamurikira muri iki gitaramo iriho indirimbo nka ‘Got it’ yakoranye na Meddy, ‘Kimwe kimwe’, ‘Good Morning’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman, ‘Sound’, ‘Remember Me’, ‘I won’t lie to you’, ‘I Love you’, ‘Kontwari’, ‘Hold me’ yakoranye na Niyo D, ‘Igifungo’, ‘In a Million’ yahuriyemo na Harmonize, ‘My Hero’, ‘Original’, ‘Muhe’, ‘Fine’ yakoranye na Rayvanny, ‘Ntimunwa’ yakoranye na Dj Marnaud ndetse na ‘Vutu’ yakoranye na Dj Miller.

Yakozwe na ba Producer barimo Made Beat, Junior Multisystem, Pacento, Devon, Element, Davydenko ndetse na Knox Beat.

Safi atangaje iki gitaramo mu gihe aherutse gutaramira mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuje no kwizihiza Umunsi w’Umuganura. Ni igitaramo yakoze ari kumwe n’abarimo Bad Rama, Frank Joe n’abandi.

Safi Madiba yatangaje ko agiye gukorera igitaramo mu mujyi wa Lyon mu Bufaransa ku wa 9 Ugushyingo 2024 Safi Madiba yavuze ko yatumiwe muri iki gitaramo azahuriramo n'abarimo Dj Erwan na Dj William
Kwinjira muri iki gitaramo cya Safi Madiba ni ukwishyura ama-Pound 20
Safi yavuze ko iki gitaramo yagihuje no kuzamurika Album ye yise 'Back to Life'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘VALENTINA’ YA SAFI MADIBA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND