Kigali

Meddy yatumiye Adrien Misigaro mu bitaramo bigamije guhamagarira abantu kwakira agakiza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/09/2024 11:34
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ngabo Medard Jorbert [Meddy] yahuje imbaraga na mugenzi we Adrien Misigaro mu ruhererekane rw’ibitaramo agiye gukorera mu Mujyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gutanga ubuhamya ku rugendo rwe rwo kwakira Yesu Kristo no gusaba abantu gutera ikirenge mu cye.



Ni ibitaramo yise “Night of Worship&Testimonies” agiye gutangirira mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine, ku wa 29 Nzeri 2024, aho azakomereza muri no mu y’indi mijyi inyuranye igize Amerika mu rugendo rwo kwamamaza ingoma y’Imana, ndetse n’uburyo yageze ku guharira ubuzima we Kristo.

Ni ubwa mbere azaba ahuriye ku rubyiniro na Adrien Misigaro baririmbana indirimbo ‘Niyo Ndirimbo’ baherutse gukorana. Ariko kandi ibi bitaramo bizarangwa n’ubuhamya bwe, bugamije guhamagarira urubyiruko gushakisha ijuru bigishoboka.

Adrien Misigaro yabwiye InyaRwanda ko Meddy bagiye gukorana muri ibi bitaramo yateguye “agamije gusangiza abantu ubuhamya bwe bujyanye n’ukuntu yakijijwe.”

Ati “Nk’umuntu ukorana nawe bya hafi ngenda mufasha muri ibyo bikorwa bitandukanye. Ariko gahunda irategurwa na Meddy mu rwego kugira ngo agende asangiza abantu Yesu yamenye, urabona ko izina rya Meddy ari rinini cyane, hari abantu benshi batarasobanukirwa uko yakiriye agakiza. 

Hari abantu baba babyumva, bakumva ni ibintu biri aho bidafashe, ariko arifuza gukoresha uyu mwanya kugirango asangize abantu Yesu yamenye. Mbese ni amahirwe yo kubwira urubyiruko n’abandi bashaka kwakira Yesu kugirango nabo baze bakizwe.”

Adrien Misigaro yavuze ko ibi bitaramo bizarangwa no gutaramira abantu, gutanga ubuhamya, no gufasha abashaka kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza.

Akomeza ati “Tuzakomereza no mu zindi Leta zitandukanye. Kandi nziko hari abantu benshi bazakizwa binyuze muri ibi turi gukora. Meddy rero yansabye ko twaza tugafatanya, kandi ni n’ubwa mbere tuzaba duhuriye ku rubyiniro nyuma yo gukorana indirimbo, kuko twari turatabona umwanya. Rero, biranshimishije kuba tugiye gusangiza abantu aho indirimbo yavuye, uko yaje, n’icyo isobanura ku buzima twacu twembi.”

Adrien aherutse gusohora amashusho y’indirimbo yafatiwe mu rugo rwe, mu rugendo rwo kwagura ivugabutumwa rye, aho atumira abantu banyuranye bakaramya. Ni ibikorwa ashaka kurenza iwe, akabigeza no mu zindi Leta, agamije gufasha kuramya Imana no kuyihimbaza.

Ati “Ni ikintu rwose Imana yanshyize ku mutima, kandi ndashimira ko kibera mu rugo iwanjye, mu rwego rwo kugirango ibihe byo kuramya bikomeze.”

Mu kiganiro aherutse kugirira ku rubuga rwa Instagram, Meddy yavuze ko ahamanya n’umutima we ko atatengushye abamukunze mu ndirimbo z’Isi zizwi nka ‘Secular’, kuko n’ubundi yasanze nta rukundo rw’ukuri bafite.

Ati “Ubwo nari ntangiye ibyo kureka umuziki wa secular, hari abantu bamwe bavugaga ngo Meddy yaradutengushye. Naravuze nti bavandimwe ibyo simbyitayeho. Nabayeho ubuzima bwanjye nshimisha abantu, na bo bakigira nk’aho bankunze.”

“Nabayeho muri ubwo buzima kandi mu by’ukuri ntabwo wabaho gutyo ubuzima bwawe bwose, ugomba kubaho ubuzima bufite igisobanuro. Abantu bavuga ko bagukunda ntabwo baba bagukunze, bakugukunda kubera ko hari ikintu wabakoreye kibashimisha.”

Yakomeje agira ati “Nabonye byinshi ntacyo ntabonye, nabonye abakobwa barira bati turagukunda. Naje gusanga ibyo byose babikoreshwa n’amarangamutima. Ni ukwikunda, si urukundo nyakuri.”

Yumvikanishije ubuzima yabayemo mbere yo kwakira agakiza, bwamuhaye ishusho y’uko uwo mwahoze muri inshuti, yahinduka umwanzi wawe mu gihe gito.

Yumvikanishije ko hari abo bahoze ari inshuti, bamuvuga nabi uko bishakiye mu bihe bitandukanye. Kandi ntashaka kubaho ubuzima bushimisha bose.

Ati “Ibaze kubaho mu buzima aho abantu bagukunda uyu munsi ejo bakaba abanzi! Ndi urugero rwiza kuko hari abamvuze neza mu buzima kandi abo ni bo bandwanya, hari abo twatangiranye ariko ubu ni bo banzi banjye ba mbere. Abamvuga nabi ubu twahoze turi inshuti.” 

Meddy na Adrien Misigaro bagiye guhurira mu bitaramo yateguye bigamije gusobanura uko yageze ku mwanzuro wo kwakira Yesu n’umukiza we. Kwinjira ni amadorali 50 n’amadorali 100


Meddy na Adrien bagiye guhurira ku rubyiniro ku nshuro ya mbere nyuma y’uko bakoranye indirimbo ‘Niyo ndirimbo’


Meddy yakunze kugaragaza ko kwakira agakiza kwe atari impanuka, kandi yiteguye no gufasha abandi gushakisha ubwami bw’Imana bigishoboka


Adrien Misigaro yavuze ko azakorana na Meddy mu bitaramo azakorera muri Leta zitandukanye muri Amerika

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIYO NDIRIMBO’ YA MEDDY NA ADRIEN MISIGARO

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA ADRIEN MISIGARO

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND