Filime y'uruhererekane 'Fight Night: The Million Dollar Heist', ni imwe mu zigezweho muri iyi minsi, yahurijwemo ibyamamare by'abirabura birimo Kevin Hart, Taraji P.Henson, Samuel L.Jackson hamwe na Don Cheadle.
Uraranganyije amaso ku mbuga za Sinema, ibinyamakuru biyibandaho ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, usanga filime ikomeje kugarukwaho ari iyitwa 'Fight Night: The Million Dollar Heist', ubishyize mu kinyarwanda ni 'Ijoro ry'umurwano ubujura bwa miliyoni y'amadolari.
Ni filime y'uruhererekane iri kunyura ku rubuga rwa Peacock rumaze iminsi ruhanganye na Netflix dore ko ruri kwerekana filime nyinshi abantu bari gukunda. Ifite 'Episodes' 8 ndetse kugeza ubu imaze gusohora 3 gusa.
Ibitangaje kuri iyi filime ni uko igaruka cyangwa se ibara amateka ya nyayo yabayeho mu mujyi wa Atlanta mu myaka ya kera. Yibanda cyane ku banyabyaha bari barayogoje uyu mujyi mu bujura, gucuruza ibiyobyabwenge, imbunda zitemewe hamwe n'ubwicanyi.
Aba banyabyaha bagarukwaho muri iyi filime harimo uwitwa Gordon Williams wari warahimbwe akazina ka 'Chicken Man' wari umujura ruharwa, umugore witwa Vivian Thomas waruzi gucurika abagabo akabiba kakahava, Frank Moten wahimbwaga 'Black Godgather' wari umucuruzi wa Cocaine mu mijyi irimo New York na Atlanta. Aba bose bari baraciye ibintu mu myaka ya kera ndetse hari n'ibitabo n'izindi filime zakozwe ku buzima bwabo.
Iyi filime rero igaragaza uburyo aba banyabyaha 4 bahuje imbaraga bagakora umugambi wo kwiba amafaranga menshi muri club yari yabereyemo umurwano witera makofi w'icyamamare Muhhamad Ali wabaye mu 1970. Bakaba barize uburyo bagomba kwiba amafaranga yinjirijwe muri uyu mukino, nubwo bitabahiriye ariko babashije kwiba arenga miliyoni 1 y'amadolari muri uyu mukino watumye Muhhamad Ali amenyekana.
Nk'uko iyi filime ibara amateka nyayo y'ibyaha byakozwe muri Atlanta, byabaye ngombwa ko ikinwa n'ibyamamare bisanzwe bifite ubunararibonye muri Sinema. Aha harimo Kevin Hart, Samuel L.Jackson, Don Cheadle hamwe na Terrence Howard na Taraji P.Henson akaba aribo bakinnyi b'imena ari nabo bakina ubuzima bwa nyabwo bwaranze abo banyabyaha.
Iyi filime yatangiwe gukinwa kuva ku itariki 12 Gashyantare uyu mwaka, aho yakiniwe mu mujyi wa Atlanta wabereyemo ibi byaha. Hifashishijwe ubuhamya bw'ibyabaye, amashusho y'imanza z'aba banyabyaha ndetse hanifashiswa igitabo 'Fight Night' kivuga ku byaranze ijoro ry'umukino wa Muhammad Ali wabereyemo ubujura budasanzwe. Yatangiye gusohoka ku itariki 5 Nzeri 2024.
'Fight Night The Million Dollar Heist' ni filime ivuga ku mateka mpamo yabayeho y'ubujura
Umunyarwenya Kevin Hart niwe mukinnyi w'imena, ukina ku buzima bw'umujura Gordon Williams waruzwi nka 'Chicken Man'
Icyamamarekazi Taraji P.Henson akina ku buzima bwa Vivian Thomas nawe wari umujura
Terrence Howard nawe akina ari umujura witwa Richard Wheeler waruzwi nka 'Cadillac Richie'
Kabuhariwe Samuel L.Jackson akina ku buzima bw'umucuruzi w'ibiyobyabwenge wigeze guca ibintu muri Amerika witwaga Frank Moten benshi bitaga 'Black Godfather'
Don Cheadle wamamaye muri filime 'Hoteli Rwanda', akina muri iyi ari umupolisi witwa J.D.Hudson wahigaga aba banyabyaha
TANGA IGITECYEREZO