RFL
Kigali

Ibya Kylian Mbappe na Paris Saint-Germain bikomeje kwanga

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/09/2024 14:29
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa,Kylian Mbappe yanze kumvikana n’ikipe yahoze akinira ya Paris Saint-Germain ku bijyanye n’amafaranga bagomba kumuhemba batamuhaye.



Mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gatanu muri uyu mwaka wa 2024, nibwo uyu rutahizamu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko atazakomezanya na Paris Saint-Germain nyuma y'imyaka 7 ayikinira.

Nubwo ari iki gihe yabitangarije ariko abayobozi b'iyi kipe yo mu Bufaransa bari bamaze igihe babizi ko batazamugana bitewe nuko yari yaranze kongera amasezerano kandi bari barabivuganyeho mu 2022 ubwo yongeraga andi y'imyaka 2 ariko harimo ko azasinya andi y'umwaka umwe gusa birangira abyanze.

Kuba Kylian Mbappé yaranze kongera amasezerano byarakaje abayobozi ba Paris Saint-Germain barangajwe imbere na Nasser  Al-Khelaifi bituma bafata n’umwanzuro wo kutangira kureka kumuhemba.

Amafaranga uyu mukinnyi atahembwe ni ay'amezi 3 ye ya nyuma  muri Paris Saint-Germain ndetse n'uduhimbazamushyi yahabwaga kubera ko batsinze umukino two guhera mu  kwezi kwa Mata k'uyu mwaka wa 2024 ntabwo yigeze aduhabwa kandi abakinnyi bagenzi be bo baraduhawe.

Aya mafaranga Kylian Mbappé atahawe na Paris Saint-Germain akabakaba muri Miliyoni 55 z'Amayero. Ibi byatumye mu minsi yashize abanyamategeko b’uyu mukinnyi bafata umwanzuro wo kurega iyi kipe  mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru  mu Bufaransa(LFP)  no muri Ligue de Football Professionnel kugira ngo babishyurize.

Nyuma yo kwakira iki kirego ,Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa ryahisemo guhuza impande zombi ngo iki kibazo gikemuke mu bwumvikane none abahagarariye Kylian Mbappe babyanze bashaka ko kizakemukira mu nkiko.

Mu gihe uyu mukinnyi yahitamo kubijyana mu nkiko Paris Saint-Germain yafatirwa ibihano birimo kutemererwa kwandikisha abakinnyi no kubuzwa gukina UEFA Champions League.


Kylian Mbappé wanze kumvikana na Paris Saint-Germain ku bijyanye n'amafaranga itamuhaye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND