RFL
Kigali

Gakondo yabyinwe karahava, DJ Toxxky arabura: Ibyaranze ibirori bya 'Oldies Music Festival'- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/07/2024 12:04
0


Ibirori by'iserukiramuco "Oldies Music Festival" byaraye bibaye ku nshuro ya kane byahuruje imbaga y’abakunzi b’umuziki wo hambere bahuriye kuri Juru Park kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024 bakaraga umubyimba biyibutsa ubusore n’ubukumi bwabo.



Ni ibirori byihariye ku muziki, imbyino n’imyambarire ya kera nko  mu myaka ya za 70, 80, 90 n'imyaka 20 ishize. Byumvikanisha neza ko abato bashobora kutisanga aha hantu.

Ni ibirori byitabiriwe n’abarimo Cyusa Ibrahim, David Bayingana, Fuadi Uwihanganye, Clement Ishimwe, DJ Pius n’abandi.

Umuziki gakondo wabyinwe karahava

Ubwo amasaha yari ageze Saa Yine n’Igice z’ijoro, DJ RY wishimiwe bikomeye yahaye umwanya DJ King Regis (Regis Isheja) yanzika mu ndirimbo z’itsinda West Life ubwo abakundana bafatiraho baterana imitoma karahava.

Nyuma y’umwanya muto, ibintu byahinduye isura, abitabiriye bava mu byabo nyuma yo kumva indirimbo zicuranzwe ziri mu njyana gakondo.

Ni indirimbo zabimburiwe na “Amarebe n'Imena”, “Ubumanzi” ya Cecile Kayirebwa, “Nyaruguru” ya Massamba Intore, “Intare batinya” ya Kamaliza, n’izindi.

Ni indirimbo zabyinwe bikomeye wabonaga ko buri wese agerageza kubyina uko ashoboye abyina bya Kinyarwanda.

Ubwitabire bwari hejuru

Ubwtabire bwari ku rwego rwo hejuru dore ko 'Parking' ya Juru Park yabaye ubusa bamwe bajyana imodoka zabo hanze zigera kuri Canal Olempia Rebero.

Bitewe n’umubare wari hejuru, ibyo kunywa byageze aho bitangira kuba bike, icyakora hahise hazanwa ibindi hato  ngo hatagira utahana icyaka.

DJ Toxxky

Nubwo igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru, DJ Toxxky wagombaga gususurutsa ibi birori byarinze birangira ntawe umuciye iryera.

Ibi byatumye DJ RY wanyuze imitima y’abitabiriye iki gitaramo asubira ku rubyiniro yongera gutanga ibyishimo ku bakunzi b’indirimbo zo hambere.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye uyu mucuranzi atagaragara muri ibi birori byarangiye ku isaha ya Saa Sita n’Igice z’ijoro.

Hatanzwe Laptop ku wambaye neza

Nk'uko bisanzwe buri mwaka abategura ibi birori batanga impano ku muntu warimbye kurusha abandi. 

Uyu mwaka hari hateguwe igihembo cya mudasobwa nshya ya HP yatanzwe na Golden K Technolgy.

Iki ni igihembo cyegukanwe n’Umunyamakuru wa B&B Kigali FM, Fuadi Uwihanganye ndetse na Kabakunda Ntaruhanga wahize abandi mu bagore. 



Umuziki wa Gakondo wo mu bihe byashize wafashije benshi kongera gusabana





Constantin ari kumwe n'abarimo David Bayingana bagiriye ibihe byiza muri iri serukiramuco ryahujwe no kwizihiza imyaka 30 ishize


Uwase Constantin yizihije isabukuru y'amavuko mu buryo bwihariye, yitabira 'Oldies Festival' yitwaje 'Radio' yabiciye bigacika mu bihe byo ha mbere 


Umunyamakuru Fuadi Uwihanganye wegukanye igikombe cy'umugabo wahize abandi muri 'Oldies Festival'


Umunyamakuru wa B&B Kigali FM, David Bayingana ni uku yaserutse muri ibi birori byihariye


Buri wese yari yagerageje gushaka umwambaro wo hambere kugirango ajyanishe n'ibisabwa muri ibi birori










Dj Toxxyk wari witezwe gucuranga muri ibi birori ntiyabigaragayemo 



Dj Ry yavanze umuziki, abantu barizihirwa









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND