RFL
Kigali

Atome yahishuye uko kumvira ijwi ry'Imana byamugejeje ku ikorwa ry'umukino we wamamaye mu Budage

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2024 15:00
0


Umukinnyi w'ikinamico, filime n'urwenya, Ntarindwa Diogène wamamaye nka 'Atome' yatangaje ko igihe kimwe yigeze kumva ijwi ry'Imana rimuyobora aho yahuriye n'umuntu wamufashije gukabya inzozi zagejeje ku ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga w'umukino wamamaye uzwi nka “Carte d'identité.”



'Atome' ari mu bakinnyi Mpuzamahanga ba filime u Rwanda rufite. Hari zimwe mu zo yagaragayemo ziri ku mbuga zirimo nka Netflix n'ahandi. Yandika kandi ikinamico, filime n'ibindi.

Ubwo yari mu biganiro bishamikiye ku ivugabutumwa bizwi nka 'Identity' byabereye muri Women Foundation Ministries, 'Atome' yumvikanishije ko ari umuhamya w'uko 'Yesu avuga'.

Ashingira ku kuba umukino we wa mbere witwa “Carte d'identité” yakoze ubwo yari avuye mu mashuri mu Bubiligi, wakozwe mu buryo atatekerezaga, abona abantu benshi bamushyigikiye abasha kugera ku nzozi ze.

Uyu mukino amaze kuwugeza mu bihugu byinshi, ndetse umaze gushyirwa mu ndimi nyinshi. Wumvikana kandi cyane muri Radio zo mu Budage. Ati "Simbivugiye kwirata, ariko ni ukugira ngo mwumve aho Yesu ageza uwo yagize aho ashyira kandi akabisobanukirwa."

Mbere y'uko akora uyu mukino, yasanze ari byiza kuzifashisha umwalimu wamwigishije mu Bubiligi. Yamenye ko uriya mwarimu azajya kwigisha ahandi, hanyuma ahitamo gushaka amafaranga angana n'amayero 1500 kugirango azabashe kwinjira muri iryo shuri.

Ntabwo yari agiye kwiga nk'umunyeshuri, ahubwo yashakaga ko azabona umwanya wo guhura n'uriya mwalimu hanyuma akamubwira iby'umushinga we.

Ati "Igihe rero twahuye namaze kwishyura amadorali 1500, yarambwiye ngo uwo mushinga ndawushaka nzawutera inkunga. Mba mbonye icyo nashakaga, iyo ni inzira Yesu aguha kuko uri ahantu agushaka."   

Ariko kandi anibuka ko ikorwa ry’undi mukino yakiniye mu Rwanda, habaye ah’Imana, kuko yari amaze igihe abitekerezaho ariko atarabasha kubona neza inzira ikwiye.

Ubwo yari ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali yumvise ijwi ry'Imana rimubwira kudafatira ikawa kuri Sawa City i Rebero, ahubwo akajya kuri Bourbon Coffee- Nyarutarama. 

Avuga ko akimara kwinjira yahuye n'umuntu wamubajije ku mushinga we yatekerezaga kuzana mu Rwanda aho ugeze, maze amusobanurira ko atarabasha kubona uzamufasha kubaka studio.

Ati "Namubwiye ko twahuye n'ikibazo cya Studio dukiniramo. Uwo muntu ni we wampaye izina rya Kompanyi yaje gukora iyo studio."

Yavuze ko kumvira Imana ari byo byatumye abasha kujya Nyarutarama ahura n'uriya muntu wamurangiye kompanyi yamufashije kubaka studio yakiniyemo umukino yashakaga. Avuga ati "Yesu dukorera aravuga ntaho atakugeza."

Itegurwa ry’umukino we 'Carte d'Identite'

Atome ni umwe mu banyeshuri bize imyaka ine ku Conservatoire royal de Liège mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubilgi, ari naho yabatirijwe ku wa 28 Gicurasi 2005.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Atome yasobanuye ko imyaka ine yamaze yiga muri ririya shuri yabihuje no kwandika umukino we ‘Carte d’identite’ kandi muri we yumvaga ijwi rimubwira ko uriya mwalimu ariwe uzamufasha kuwutuganya

Bitewe n’uko atabashije kubona umwanya wo kuganira byihariye n’umwalimu we, yahisemo kumukurikira aho yari agiye kwigisha mu wundi Mujyi. 

Ati “Naragiye ndiyandikisha muri iryo shuri yari agiye kwigishamo amasomo ya Production, ariko urebye njyewe nari mbizi ko ntagiye kwiga ‘Production’ ngo mbisozemo, kuko numvaga ngiye guhura n’umuntu uzambera Producer, nabyiyumvagamo ko ariwe.”

Yasobanuye ko yize mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Kandi avuga ko uriya mukino yajyaga awukia ku ishuri ukamara iminota 35’, abwira mwalimu ko akeneye ko amufasha nibura umukino ugakorwa ukagera ku gihe cyo gukinwa mu gihe cy’isaha 1 n’iminota 30’.

Ati “Ibyo nabivugiye mu ishuri, ahita anjyana hanze ku ruhande turaganira ambwira ko yishimiye uyu mukino kandi ko ari Producer ati uzaze tubiganireho ahubwo nzaguhuze n’abandi ba Producer.”

Atome yauze ko bitewe n’uko atakomeje amasomo ye muri ririya shuri, yabandikiye abasaba ko bamusubiza amafaranga kubera ko ‘nagaragaje ko ntabashije gukomeza amasomo ariko njye nari mbizi ko n’ubundi ntazasoza’.

Uyu munyarwenya yavuze ko uriya mukino ari wo wamufunguriye amarembo no mu Rwanda. Ati “Kuko naje mu Rwanda ndawukina, hanyuma abawubonye aba aribo bansaba kuza gukina birimo bya ‘Gasumuni Gasuzuguro’, bati niba udusetsa mu bisharira, wadusetsa no mu bindi. Niko byaje kugenda.”

Atome yatangaje ko kumvira ijwi ry’Imana byamufashije kugera kuri Producer wamufashije gukora umukino ‘Carte d'Identite'
Atome yavuze ko n’umukino yakiniye i Kigali ari Imana yamuhuje n’umuntu wamufashije kubona umwubakira ‘Studio’ 

Atome yagaragaje ko Imana ikora igihe cyose uyizeye, kandi ukayumvira mu nziza zose


Umukino ‘Carte d’Identite’ wa Atome ugaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda


Apôtre Mignonne usanzwe ari Umushumba Mukuru wa 'Noble Family Church' akaba n'Umuyobozi wa 'Women Foundation Ministries' yahuje abantu banyuranye bafite ibyo bakora barimo Atome mu biganiro ku ivugabutumwa byiswe ‘My Identity’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND