RFL
Kigali

King James yongeye gukora mu nganzo kuri Album yakoranyeho n'abandi bahanzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2024 19:32
0


Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Ruhumuriza James wamamaye nka King James, yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo ye nshya yise "Ride or Die" iri mu zigize Album ye ya nyuma ateganya gushyira hanze mu gihe kiri imbere.



King James ari ku rutonde rw'abahanzi bafite Album nyinshi n'indirimbo nyinshi nyuma y'abarimo Massamba Intore, Uwitonze Clementine [Tonzi], Butera Knowless n'abandi.

Mu myaka irenga 15 ishize ari mu muziki yahohojejeho ku buryo na n'uyu munsi umubare w'abakunzi b'ibihangano bye ugenda wiyongera. Ni umwe mu baririmbye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame byageze mu Ntara zitandukanye, ndetse yishimirwaga mu buryo bukomeye.

Yabwiye InyaRwanda ko mu gihe ari kwitegura gushyira hanze imbumbe y'indirimbo zigize Album ye nshya yahisemo kuba ashyize hanze iyi ndirimbo 'Ride or Die' mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi be.

Ati "Navuga ko muri iyi ndirimbo naririmbye ku nkuru isanzwe, kandi nayo iri kuri Album yanjye. Ni ubuzima busanzwe ariko bwiganjemo urukundo nk'ibisanzwe nk'uko nkunda kuririmba n'ubundi kuri iyi ngingo."

King James yavuze ko hari ibyo akiri kunoza kuri iyi Album bituma bituma atahita atangaza mu buryo bweruye isohoka ry'iyi Album. Ati "Ndacyakoraho ibya nyuma, reka mbanze mbibone neza, nibwo nzatangaza igihe."

Yavuze ko hari abahanzi bakoranye indirimbo kuri iyi Album ye n'abandi bakiri mu biganiro bagomba kuzajyaho. Ati "Abahanzi bariho, hari n'abo tukiri kubinoza sinahita mbatangaza aka kanya."

Muri iyi ndirimbo ye nshya hari aho King James agira ati “Niba hari amahirwe nagize mu buzima ni umunsi nkubona. Niba hari umunsi uzagera nkakubura uwo ndawuvumye. Kuko naranyuzwe."

King James avuga ko Album ye ari kuyikoraho abifashijwemo na ba Producer bamaze igihe kinini mu muziki ndetse na ba Producer bo muri iki gihe. Ati “Ni album izafata ibisekuru byombi, kandi ndizera abantu bazanogerwa.” 

Uyu muhanzi atangaje ko ageze kuri 80% ategura album ya munani, mu gihe aherutse kugaragara kuri album ya Juno Kizigenza aho bakoranye indirimbo yitwa ‘You’.

King James yatangaje umushinga wa album ye ya munani, nyuma y’uko ashyize ku isoko album ya karindwi yise ‘Ubushobozi’ iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi banyuranye ndetse n’ize bwite.

Ni album yacuruje ku rubuga rwa Zana Talent yashinze, kandi yamwinjirije arenga Miliyoni 60 Frw.


King James yasohoye indirimbo yise ‘Ride or Die’ iri mu zigize Album ye ya munani


King James yavuze ko yifashishije abahanzi banyuranye kuri iyi Album ye nshya 


King James avuga ko Album ye iriho indirimbo zigaruka ku ngingo zinyuranye

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘RIDEO R DIE’ YA KING JAMES

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND