Umutaliyani Francesco Totti yatangaje ko ashaka kugaruka mu kibuga nyuma y’uko yari amaze imyaka irindwi asezeye ku mupira w’amaguru, ubu akaba afite imyaka 48 y'amavuko.
Kuri uyu wa Kabiri abakunzi ba ruhago
batunguwe no kumva inkuru isa n’aho ari ibikabyo y’uko umutaliyani wamamaye mu
ikipe ya AS Roma Franceso Totti ashaka kugaruka mu kibuga ku myaka 48 y’amavuko.
Totti wamamaye muri AS Roma kuva mu 1993 kugeza mu 2017 yayitsindiye ibitego 307 anafasha ikipe y’igihugu y’u Butaliyani gutwara igikombe cy’isi cya 2006, nyuma y’uko muri 2017 yari yasezeye ku mupira w’amaguru yifuje kuwugarukamo ari umukinnyi.
Totti yatangaje ko isaha ku isaha
yiteguye kwitaba ikipe yose izamuhamagara yo mu Butaliyani ngo ajye kuyikinira,
cyane ko ngo adatewe impungenge n’imyaka afite.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya Gazzetta dello Sport Totti yagize ati “Ntekereza ko benshi
bagiye kumva ko natekereje hafi, ariko mu buzima nta gusezera burundu kubaho n’ubwo
bikomeye mu buzima ntabwo ndagiye iba ari ndagiye burundu".
Mu gihe Francesco Totti
yakomeza umwanzuro we wo kugaruka mu kibuga, yahita aba umukinnyi wa kabiri
ukuze ku isi kuko ubu afite imyaka 48 y’amavuko mu gihe umukinnyi ukuze kurusha
abandi ari umuyapani Kazuyoshi Miura wimyaka 58.
TANGA IGITECYEREZO