Inteko Rusange ya Sena yahisemo Abasenateri babiri bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP), itora Senateri Bideri John Bonds na Senateri Uwera Pelagie.
Abasenateri batoye
Senateri Bideri John Bonds na Senateri Uwera Pélagie ngo bahagararire u Rwanda
mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika, ihuriyemo ibihugu bigize Afurika Yunze
Ubumwe.
Aba basenateri bombi biyemeje guharanira iterambere n’imibereho myiza y’Afurika mu guhangana n’ubushomeri, ubukene ndetse n'umutekano muke, bikaba biri no mu mpamvu Abanyafurika benshi bafata ingendo za hato na hato zerekeza mu bihugu by’i Burayi, aho n’ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga nyamara bo batekereza kuhabonera imibereho myiza.
Senateri Bideri John
Bonds yavuze ko nk’umuntu wari usanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika
bitazamugora gukomeza kuzuza inshingano zo guhagararira u Rwanda.
Yagize ati “Nyobora na
komisiyo y’ubucuruzi, gasutamo abinjira n’abasohoka y’iyi nteko ishinga
amategeko [PAP]. Ibyo akenshi bimpa amahirwe nk’umuyobozi kuri urwo rwego
kugira ngo turebe gahunda y’ibintu bizaganirwaho nkareba ingingo zishobora kuba
zabangamira cyangwa se ingingo tubona zitari mu nyungu z’igihugu cyacu nkaba
nazitangaho ibitekerezo.”
Senateri Uwera Pélagie na
we wari umaze imyaka itanu muri PAP yinjiyemo ku ya 13 ugushyingo 2019, yagaragaje
ko bayoborwa n’icyerekezo cya Perezida Kagame wifuza ko Afurika yigira kandi
ikaba imwe ku buryo imibereho y’abayituye irushaho gutera imbere.
Ati: “Kuba umwe mu bagize
iyi nteko twabibonyemo amahirwe menshi, byatumye tubashaka gutsura umubano
n’izindi nteko zishinga amategeko, muri 275 bayigize urugero rwa hafi ni uko ku
mbuga duhuriraho hari abatubaza uko bashobora kuzana abana babo kwiga hano mu
Rwanda bikadutera ishema kubasubiza no kubasobanurira tukaba tubona rero
tuzarushaho kubyongera dufatanyije.”
Yakomeje avuga ko
bazakomeza gushyira imbaraga mu gutanga ibitekerezo bigaragariza Abanyafurika
amahirwe ahari, ariko cyane cyane buri gihugu kugira ngo abenegihugu n’abatuye
Afurika bareke gukomeza gushakira ubuzima mu bihugu bituma bashyira ubuzima
bwabo mu kaga ahubwo cyane cyane urubyiruko babyaze umusaruro amahirwe ari mu
bihugu byabo.
Senateri Uwera yagaragaje
ko azashyira imbere ibirimo gusaba ibihugu bya Afurika gufungura imipaka kugira
ngo imigenderanire irusheho kwiyongera kuko bizatuma ubukungu n’imibereho myiza
birushaho gutera imbere.
Senateri Uwera wabonye
izuba mu 1974, yabaye Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuva mu mwaka wa
2012 kugeza mu 2019, aba indorerezi ya Commonwealth mu matora rusange ya
Botswana na Sierra Leone. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu masomo y’iterambere,
akagira n’indi mpamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’imibereho y’abantu yakuye
muri Kaminuza yigenga ya Kigali.
Aba basenateri batowe
kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024 biyongereye ku badepite batatu batowe, ari bo
Depite Bitunguramye Diogene, Depite Wibabara Jennifer na Depite Tumukunde Aimée
Marie Ange, bose bakaba batanu bazahagararira u Rwanda muri iyi Nteko.
PAP ni Inteko Ishinga
Amategeko yo ku rwego rwa Afurika, ikaba urwego nshingamategeko rw’Umuryango wa
Afurika Yunze Ubumwe. Ni rumwe mu nzego Icyenda zagenwe mu Masezerano yo mu
1991 (Abuja Treaty) ashyiraho Umuryango wita ku bukungu ku mugabane wa Afurika.
Buri gihugu gihagararirwa
n’abagize Inteko Ishinga Amategeko batanu. Muri abo batanu nibura umwe agomba
kuba ari umugore kandi bagahagararira imitwe ya politiki inyuranye ifite
imyanya mu Nteko Zishinga Amategeko z’ibyo bihugu.
PAP igizwe n’Abadepite
275 bahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, byemeje burundu
Amasezerano ashyiraho iyo Nteko Ishinga Amategeko.
Ku ruhande rw’u Rwanda
ruhagararirwa n’Abadepite batatu n’Abasenateri babiri, manda yabo ikarangirana
n’igihe iy’inteko ishinga amategeko yabatoye irangiriye.
Sena yatoye Abasenateri babiri bazahagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika
TANGA IGITECYEREZO