Mu mpera z’icyumweru gishize, umusizi Kibasumba Confiance yakoze igitaramo cye cya mbere yari yiteguriye cyabereye muri Space Urwintore gishimangira ko ari umusizi wo guhangwa ijisho mu minsi iri imbere.
Kibasumba Confiance umwe
mu basizi bari mu bihe byabo byiza dore ko aheruka no gukorana na Junior
Rumaga, yateye intambwe ya mbere yo kwitegurira igitaramo cy’ubusizi n’umuco
nyarwanda cyabereye muri Space Urwintore Camp Kigali.
Mu kiganiro na
InyaRwanda.com, Kibasumba Confiance yatangaje ko iki gitaramo cyamusigiye
amasomo menshi harimo gukora cyane kuko yashyigikiwe mu buryo atari yiteze
ndetse yemeza ko yiboneye n’amaso ye ko ibyo akora bikundwa na benshi.
Yavuze ko kandi kuba
umuryango we waritabiriye iki gitaramo ndetse bakahahuria n’abandi bayobozi nk’Umunyamabanga
muri Minisiteri y’urubyiruko n’ubuhanzi, byamwongerereye imbaraga nyinshi ku
mwuga we w’ubusizi.
Yagize ati “Ni ubwa mbere
abantu bo mu muryango wange bari bageze aho nataramiye. Numvishe inzozi zange
zibaye impamo kubona umuryango wange witabira igitaramo nakoze ndetse n’abandi
bayobozi bitabira igitaramo cyange.”
Kibasumba kandi yavuze ko iki gitaramo kimwongerereye imbaraga mu kazi ke k'ubusizi ndetse ibyo yabonaga ko byamugora byatangiye kugabanuka kuri ubu intego akaba ari umwe gusa"Kudatenguha abantu nabonye ko bankunda bakanyereka urukundo mu gitaramo cyange. Nange ngiye kubereka noneho icyo nshoboye"
Muri iki gitaramo
Kibasumba Confiance yari yiteguriye, yafatanyije na Nyirinkindi, Mushabizi,
Tuyisenge, Karire, Natasha ndetse n’abandi benshi bamufashije mu gukina ibyo
avuga kugira ngo bise neza.
Kibasumba Confiance yashimiye inshuti nabavandimwe be baje kwifatanya nawe muri iki gitaramo cye
Nyuma y'igitaramo cye, Kibasumba Confiance yahawe impano
TANGA IGITECYEREZO