RFL
Kigali

Menya impamvu bibujijwe kuvanga imiti n’amata

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/10/2024 14:54
0


Bikunze gutangaza benshi iyo bagiye kwa muganga kwivuza maze bagasabwa kutavanga ibinini n'amata, bakibaza impamvu cyane ko amata afatwa nk'ikintu cy'ingenzi mu mubiri.



Kenshi muganga nyuma yo kukwandikira imiti y’antibiyotike akunda kukubwira ngo ntuzayifatane n’amata. Gusa si amata gusa hari n’ibindi biribwa bitandukanye bibujiwe mu gihe uri gufata imiti y’antibiyotike, kimwe n’indi. Aha ntukibagirwe gusobanuza muganga

Amata atwara iki imiti ?

Umuti kugira ngo ukore neza, nyuma yuko uwunyweye uwunyujije mu kanwa, ugomba kwinjira ku kigero cyo hejuru mu rwungano ngogozi, kugeza igihe ugeze mu maraso ukagenda ukagera neza aho ugomba kuvura. Iyo ibyo bibaye neza, nibwo nyuma y’igihe gito ukira umaze kunywa umuti.

Hari ibintu byinshi bishobora kugora umubiri kuba wabasha kwinjiza umuti neza, kimwe muri byo ni aside nyinshi ishobora kuba iri mu gifu, kuba harimo ibinure byinshi cyangwa se ibindi biryo (iki nicyo gituma ugomba gusobanuza neza muganga niba ugomba gufata umuti mbere cyangwa nyuma yo kurya) no kuba harimo imyunyu-ngugu nka kalisuyumu, ishobora kubuza umuti kugera aho wagenewe kugera.

Kalisiyumu iboneka mu mata ibuza umuti kuba wakwinjira mu mubiri igihe uri mu gifu. Imwe mu miti ubujijwe gufatana n’amata:

– Tetracycline,

– Doxycycline,

– Ciprofloxacin,

– Levofloxacin,

– Ofloxacin

– Ampicillin, n’indi itandukanye.

URU SI URUTONDE RWUZUYE RW’IMITI YOSE UTAGOMBA GUFATANA N’AMATA. Ibuka kubaza neza farumasiye cyangwa muganga, igihe ugiye gufata imiti niba ntacyo amata n’ibindi biryo bishobora gutwara.

Ubwoko bw’ibiryo bumwe na bumwe bushobora kubuza cyangwa kugabanya ubushobozi bwo gukora kw’antibiyotike zimwe na zimwe kimwe n’indi miti. Gusa hari ubwoko bw’imiti bukora neza igihe bufatanywe n’ibiryo cyangwa amata (Urugero; coartem, carbamazepine, n’indi itandukanye). Hari niyo muganga azakubwira gufata mu gihe uri kurya, kugira ngo ibiryo bifashe uwo muti kwinjira neza mu mubiri no kuba byagabanya ibibazo iyo miti ishobora gutera igifu.

Ni ngombwa cyane gukurikiza inama za muganga, aho udasobanukiwe ubaza farumasiye cyangwa muganga wawe uba usobanukiwe iby’imiti cyane. Iyo udakurikije inama za muganga neza bishobora gutera umuti kudakora neza, cyangwa kutakuvura mu gihe urwaye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND