RFL
Kigali

Yatsinze imikino 8 nyuma y'ubwigenge! Ibyo wamenya ku ikipe y'igihugu ya Djibouti izacakirana n'u Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:22/10/2024 14:58
0


Ku Cyumweru ku itariki 27 Ukwakira 2024 no ku itariki 2 Ugushyingo 2024 ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" izacakirana na Djibouti mu mikino y'ijonjora ry'ibanze ryo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa cy'abakinira imbere mu gihugu CHAN.



U Rwanda ruri gukubita agatoki ku kandi kuko rufite akazi gakomeye ko gukuramo Djibouti mu gushaka itike yo kujya muri CHAN ubundi rukazacakirana na Kenya. Mu karere ka CECAFA ni urugendo rukomeye ku ikipe izabona itike yo kujya mu gikombe cya Africa CHAN, kuko harimo amakipe atatu afite itike itajuririrwa kuko azakira iki gikombe ayo ni Tanzania, Kenya na Uganda, ubwo hakazishakamo indi kipe imwe mu karere ka CECAFA akaba amakipe ane.

Mu mikino y'ijonjora ry'ibanze izahuza u Rwanda na Djibouti yose ikazakinirwa i Kigali mu Rwanda, Amavubi ni yo ahabwa amahirwe menshi yo kuzarenga iri jonjora ry'ibanze kuko Djibouti ni kimwe mu bihugu bibi mu mupira w'amaguru ku isi.

 
Icyo wamenya ku ikipe y'igihugu ya Djibouti

Urugendo rw'ikipe y'igihugu ya Djibouti rwatangiye ku itariki 5 Ukuboza mu 1947 ubwo yaknaga umukino wayo wa mbere mu mateka. Icyo gihe ntabwo yitwaga Djibouti ahubwo yitwaga French Somaliland. 

Kuri iyo tariki ntabwo urugendo rwa Djibouti rwatangiye neza kuko igihugu cyitwaga French Somaliland cyakinnye umukino wa gicuti n'umuturanyi wacyo Ethiopia nuko ibatsinda ibitego 5-0.

Ethiopia nk'igihugu cyari kiri guha French Somaliland ikaze mu mupira w'amaguru niyo byongeye gukina umukino wa kabiri wari uwa Djibouti mu mateka. Ni umukino wakinwe ku itariki ya 1 Kamena 1948 nuko urangira Ethiopia yongeye gutsinda Djibouti ibitego 2-1. 

Ku nshuro ya gatatu ikipe y'igihugu ya Djibouti ikina na Ethiopia nta kindi gihugu birakina, yagiye yisize insenda mu mukino wari uwo guhatanira igikombe cya Emperor Cup Ethiopia yari yagiteguye yishimira ko yo yaganjije abakoroni bikarangira batayikoronije. 

Uwo mukino wakinwe ku itariki ya 1 Gicuransi 1949 warangiye Djibouti ifashe Ethiopia yari iwayo iyisengerera ibitego 6-0. Aha imyaka yari ibaye itatu ikipe y'igihugu ya Djibouti itangiye amarushanwa mpuzamahanga, yakinnyemo imikino itatu gusa, itwaramo igikombe cya Emperor Cup. 

Nyuma yo kubona ikipe y'igihugu ya ititwara neza yarongeye irasenyuka yongera kugaruka nyuma y'imyaka 23. Mu 1960 habayeho irushanwa ryahuzaga ibihugu bivuga igufaransa ryabereye Muri Madagascar Djibouti yitwaga French Somaliland yatsinzwe na Cameroun ibitego 9-2 Kuva ubwo ihita ihagarika gukina kuko yongeye kubura umutwe mu 1983. 

Ikipe ya Djibouti ikimara gutsindwa na Cameroun mu 1960 yarasenyutse igaruka mu 1983.
Kuva mu 1960 ubwo Djibouti itongeraga gukandagira mu kibuga, yarinze ibona ubwigenge mu 1977 byari bimaze imyaka 17 nta kanunu nk'ikipe y'igihugu abanya Djibouti batangira gutekereza ko nta kipe y'igihugu bazongera kugira. 

Nyuma yo kubona ubwigenge mu 1977, Djibouti yitwaga French Somaliland yongeye gusubira mu kibuga ku itariki 27 Werurwe 1083 noneho ikina yitwa Djibouti. Na none uwo mukino wayihuje na Ethiopia nuko iyitsinda ibitego 8-1. 

Nyuma y'iminsi ibiri na none ku itariki 29 Werurwe 1983 Djibouti yongeye gukina na Ethiopia noneho ntiyatsindwa ibitego byinshi kuko yatsinzwe 4-2. 

Nyuma yo gukina imikino na Ethiopia isa n'aho imenyera amarushanwa atandukanye, Djibouti yakinnye akarushanwa kari kabereye muri Ethiopia mu mu 1984 ikina na Zimbabwe ndetse na Ethiopia. 

Muri iryo rushanwa ku itariki 3 Kamena 1984 Djibouti yatsinzwe na Ethiopia 2-0 naho ku itariki 7 Kamena 1984 itsindwa na Zimbabwe 3-1.

Mu 1994 Djibouti nibwo yatangiye kwitabira amarushanwa arimo ihangana rikomeye cyane, kuko yitabiriwe CECAFA yabereye muri Kenya. Muri iyi CECAFA Djibouti yatashe amaramasa kuko umukino wa mbere yatsinzwe na Kenya 4-1, uwa kabiri itsindwa na Somalia 2-1 naho uwa gatatu itsindwa na Tanzania 2-0.

Nyuma yo gusezererwa Amaramasa muri CECAFA ya 1994 Djibouti yongeye kumara imyaka ine itagira umukino ikina kuko yongeye kugaruka mu kibuga mu 1998 mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Africa. 

Icyo gihe umukino wa mbere wakiniwe muri Kenya ku itariki 31 Nyakanga 1998 urangira Kenya itsinze ibitego bitatu ku busa bwa Djibouti. Umukino wo kwishyura wabereye muri Djibouti ku itariki 15 Kanama 1998 Kenya yatsinze 9-1 Djibouti nuko Kenya ikomeza mu kiciro gikurikiyeho ku giteranyo cy'ibitego 12-1.

Mu 2000 nibwo bwa mbere Djibouti yakinnye ihatanira kujya mu gikombe cy'Isi, ariko ku ikibitiro yasezerewe na DR Congo ku giteranyo cy'ibitego 10-2.

Ikipe y'igihugu ya Djibouti ni ikipe amateka yayo mu mupira w'amaguru arimo ikinegu gikomeye cyane kuko nyuma y'ubwigenge bwa Djbout yatsinze imikino umunani gusa. 

Kuva mu 1998 ubwo ikipe ya Djibouti yagarukaga mu isura nshya yatojwe n'abatoza 10. Kuva mu 1998-2001 yatozwaga na Mohamed Bader. Uyu mutoza yayitoje imikino 15 nta mukino yatsinze, yanganyije ibiri atsindwa imikino 13.

Kuva Mohammed Bader yirukanwa muri 2001 Djibouti ntabwo yongeye kugaragara mu mupira w'amaguru kugera 2007. Muri uwo mwaka wa 2007 batojwe na Ahmed Hussein watoje imikino ine gusa, agatsinda umukino umwe agatsindwa imikino itatu. 

Mu mwaka wa 2008 Djibouti yatojwe na Mohamed Abar watoje imikino ine yose akayitsindwa. Muri uwo mwaka wa 2008 nibwo Ahmed Abdelmonem yabonye akazi ko gutoza Djibouti ayigeza muri 2010. Uyu mutoza yatoje imikino 11 atsindwamo 10 anganya umwe nta mukino yatsinze. 

Muri 2011 Djibouti yatozwaga na Noureddine Gharsalli ayigeza muri 2015. Yatoje imikino itanu yose arayikubitwa nta mukino yatsinze cyangwa ngo anganye. 

Kuva 2016-2017 Djibouti yatozwaga na Michael Gibson yatoje imikino ine atsinda umwe atsindwa itatu. Gibson yasimbuwe na Moussa Ghassoum watoje imikino itanu kuva 2017-2019 ariko yose akayitsindwa. 

Kuva 2019 kugeza 2021 ikipe y'igihugu ya Djibouti yatojwe na Julien Mette uherutse gutandukana na Rayon Sports yo mu Rwanda. Uyu mutoza niwe wakoze ibitangaza mu ikipe y'igihugu ya Djibouti kuko mu mikino 13 yatoje yatsinze itatu, anganya itatu, atsindwa imikino irindwi. 

Julien Mette yasimbuwe na Mohamed Hassan watoje kuva 2021-2022 mu mikino itandatu yatsinzwe itanu atsinda umwe. Kuva 2022 kugeza ubu Hadi Okie Abourahman niwe uri gutoza Djibouti gusa mu mikino ibiri yose amaze kuyitoza yarayitsinze. 

Kugeza ubu ikipe y'igihugu ya Djibouti iri ku mwanya wa 192 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA. Umwanya mwiza yagize mu mateka ni uwa 269 naho umwanya mubi yagize ni uwa 203.

Intsinzi ikomeye mu mateka ya Djibouti ni iyo ku itariki 26 Gashyantare 1988 ubwo yatsindaga South Yemen ibitego 4-1. 

Gutsindwa gukomeye ku ikipe y'igihugu ya Djibouti byabaye ku itariki 9 Ukuboza 2001 ubwo batsinzwe na Uganda ibitego 10-9, izindi ntsinzwi zikomeye Djibouti yahuye nazo harimo iyo ku itariki 13 ukuboza 2007 ubwo yatsinzwe n'u Rwanda ibitego 9-0 mu mikino ya CECAFA yaberaga Dar es Salaam muri Tanzania. 


Ikipe y'igihugu ya Djibout ifite amateka mabi mu mupira w'amaguru


No mumakipe y'abato ikipe y'igihugu ya Djbout ntabwo ica amarenga yo kuziminjiramo agafu







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND