RFL
Kigali

Uwayezu François Régis wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Simba SC yashimiye ubuyobozi bwa APR FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/07/2024 9:47
0


Uwayezu François Régis wagizwe Umuyobozi Mukuru w'ikipe ya Simba yo muri Tanzania, yashimiye ubuyobozi bwa APR FC bwari bwaramugiriye icyizere bukamugira Umuyobozi Wungirije.



Kuwa Gatanu ubwo ikipe ya Simba SC yasezeraga kuri Imani Kajura wari Umuyobozi Mukuru gusa akaza kwegura, yatangaje ko izi nshingano yazishyizeho Uwayezu François Régis nk'umusimbura we akaba azatangira imirimo ye taliki ya 1 z'ukwezi gutaha kwa 8.

Nyuma yuko ikipe ya Simba SC ishyize iri tangazo hanze, Uwayezu François Régis abinyujije ku rukuta rwe rwa X yashimiye ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC yari yaragezemo mu kwezi kwa 6 k'umwaka ushize ari Umuyobozi Wungirije.

Yanditse ati "Ndashaka gushimira ubuyobozi bwa APR FC kuba Visi Perezida wa APR F.C byari iby'icyubahiro ndetse bikaba n'uburambe bwiza. Kandi nzahora nishimira cyane ibyo twageranyeho. Mbifurije ibyiza mu gihe kiri imbere"

Uyu mugabo yanashimiye Abayobozi ba Simba SC ku bw'icyizere bamugiriye, ati: "Ndashimira ikipe ya Simba SC, Chairman Mo Dewji ndetse n'Inama y'Ubuyobozi kuba yarampaye inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru. Nzakoresha ubuhanga bwanjye, ubushobozi, n'uburambe kugira ngo ntange ibisubizo byiza ku ikipe yacu".

Uwayezu François Régis wagizwe Umuyobozi Mukuru w'ikipe ya Simba SC yari asanzwe amenyerewe cyane mu mupira w'u Rwanda kuko mbere yo kujya muri APR FC yari yaranabayeho Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA hagati ya 2018 na 2021.

Yanabayeho Umutoza mu ikipe ya Intare FC dore ko anafite License B y'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane w'Iburayi yaherewe mu Budage. Anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’imari n’ubutegetsi. Biteganyijwe ko taliki 31 z'ukwezi gutaha ari bwo Imani Kajura wari Umuyobozi Mukuru wa Simba SC azakora ihererekanya bubasha na Uwayezu François Régis.


Uwayezu François Régis yashimiye ubuyobozi bwa APR FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND