Mu myaka itanu ishize ari mu rugendo rwo gutera urwenya nk’umunyarwenya wabigize umwuga, Patrick Rusine ntiyigeze yumvikana mu bitaramo byo mu bihugu byo mu mahanga ariko izina rye ryiganje cyane mu bagiye bataramira mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Yatangiye urwenya ari mu
mutaka w’abarimo Nkusi Arthur ndetse na Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton
Kibonge baje no gukorana filime bise ‘Mugisha na Rusine’.
Hamwe no gukomeza
kuzamuka kw’izina rye, byatumye bimwe mu bitangazamakuru bimurambagiza,
atangira urugendo rw’itangazamakuru.
Yakoreye Power Fm, ndetse
muri iki gihe ni umunyamakuru wa Kiss FM, aho azajya akorana ikiganiro ‘Kiss
Breakfast’ na Anitha Pendo, uherutse gusezera mu Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru
(RBA).
Uyu munyarwenya yagiye
agaragara cyane mu bitaramo birimo nka Seka Live, Gen-Z Comedy, iby’umunyarwenya
Japhet Mazimpaka yakoreye mu Ntara n’indi. Ariko mu 2023, yakoze igitaramo cye
bwite yise ‘Inkuru ya Rusine’.
Rusine agaragaza ko
inzira ye yo gutera urwenya itari iharuye nk’uko buri wese yabyiyumvisha, kuko
yahuriyemo n’ibyiza n’ibibi, ariko hamwe no gushikama hari intera agezeho.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Rusine yavuze ko yagerageje uko ashoboye kugirango abone ibitaramo
by’urwenya yari kwitabira mu Bufaransa no mu Budage, ariko byagiye bipfa ku
munota wa nyuma.
Yasobanuye ko yetekereje
gukorera ibitaramo hanze y’u Rwanda, kubera ko yashakaga gutera ikirenge mu cya
bagenzi be b’abanyarwenya bataramiye igihe kinini mu bihugu byo mu Burayi n’ahandi.
Ati “Nyuma y’igitaramo
cyanjye bwite nari nyotewe nanjye kujya mu mahanga, kugirango ngire ubumenyi ku
bitaramo by’ahandi. Nabishyizemo imbaraga nyinshi biranga. Byaranze. Kandi
bitanturutseho.”
Yavuze ko yari yateguye
kujya mu Bufaransa ‘ntibyakunda’, ndetse yari yavuganye n’abantu bo mu Budage
agomba kujyayo ariko ku munota wa nyuma ‘ntibyakunda’.
Akomeza ati “Twagombaga
kugenda turi babiri, uwo wa kabiri biba ngombwa y’uko abisubika, igihe
abisubukuriye nanjye sinaboneka, ubwo rero, n’icyo gitaramo cya mbere ni hafi
aho ngaho.”
Rusine Patrick yatangaje
ko mu 2023 yagerageje gukorera ibitaramo mu Bufaransa no mu Budage biranga
Rusine yavuze ko
igitaramo cyo mu Budage cyapfuye ku munota wa nyuma, kuko uwo bari kujyana
yabuze
Rusine avuga ko imyaka
itanu ishize ari mu batera urwenya, yahuriyemo ibyiza n’ibibi
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA RUSINE PATRICK
TANGA IGITECYEREZO