RFL
Kigali

Rayon Sports yasubiye ku ivuko ihakubitira Mukura VS mu kwizihiza imyaka 125 Umujyi wa Nyanza umaze ushinzwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/09/2024 18:27
1


Ikipe ya Rayon Sports yasubiye ku ivuko mu karere ka Nyanza ihatsindira Mukura VS ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wakinwe mu kwizihiza imyaka 125 Umujyi wa Nyanza umaze ushinzwe.



Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 7 Nzeri 2024 saa Cyenda kuri Stade y'Akarere ka Nyanza.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Khadime Ndiaye, Serumogo Ally, Youssou Diagne, Gning Omar, Ganijuru Ishimwe Elie, Niyonzima Olivier, Ishimwe Fiston, Bassane Aziz, Adama Bagayogo, Paul Jesus na Charles Bbale.

Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga: Sebwato Nicholas, Rushema Chris, Ishimwe Abdoul, Abdoul Jalilu, Ntarindwa Aimable, Jordan Nzau Dimbumba, Hende Sannu Bonheur, Niyonizeye Fred, Hakizimana Zuberi, Iradukunda Elie Tatou na Agyenin Mensah.

Umukino watangiye amakipe yombi ubona yigana akinira mu kibuga hagati. Mukura VS yatanze Rayon Sports kwinjira mu mukino inarema uburyo kurusha Rayon Sports, hari n'aho bari babonye igitego ku ishoti ryari rirekuwe na Iradukunda Elie Tatou rikubita igiti cy'izamu.

Ku munota wa 9 iyi kipe yo mu Karere ka Huye yaje gufungura amazamu nyuma y'uko Hende Sannu Bonheur yar acenze Serumogo Ally maze aha umupira Jordan Dimbumba nawe arekura ishoti Khadime Ndiaye ntiyamenya uko byagenze.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Murera yatangiye urugendo rwo gushaka igitego cyo kwishyura gusa ikanyuza imipira yayo ku ruhande rw'ibumoso rwanyurwagaho na Jesus Paul bikarangira ba myugariro ba Mukura VS bayimwatse.

Ku munota wa 25 Rayon Sports yari ibonye igitego cyo kwishyura ku ishoti ryari rirekuwe na Adama Bagoyogo gusa rinyura hejuru y'izamu gato cyane.

Umukino wakomeje ubona Murera yariri imbere y'abafana bayo bo ku ivuko ariyo yihariye umukino ndetse yanaciriye Mukura VS umurongo nta rengwa ariko kubona uwafungura amazamu bikaba ikibazo.

Igice cya mbere cyarangiye Mukura VS ikiyoboye n'igitego 1-0. Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports ikora impinduka mu kibuga havamo Omar Gnenge, Paul Jesus na Ishimwe Fiston hajyamo Mugisha Francois Masta, Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange na Fall Ngagne.

Nyuma yo gukora impinduka iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru yakomeje gutanga ibimenyetso byo kwishyura binyuze ku mipira myiza yabaga ihinduwe neza na Fall Ngagne.

Ku munota wa 60 Aziz Bassane yakoreweho ikosa na Jordan Dimbumba ari mu rubuga rw'amahina umusifuzi ahita atanga penariti ya Rayon Sports. Yatewe na Charles Bbale maze Nicolas Sebwato ayikuramo ariko umusifuzi avuga ko yavuye mu izamu atarasifura bituma isubirwamo.

Uyu rutahizamu wateraga umunyezamu bakomoka mu gihugu kimwe cya Uganda, yahise ayitereka mu nshundura noneho igitego cyo kwishyura kiba kirabonetse.

Rayon Sports ikimira kubona igitego cyo kwishyura yakomeje gusatira binyuze n'ubundi kuri Charles Bbale wabonaga uburyo bwinshi imbere y'izamu. Ku munota wa 72 Mukura VS yarase igitego kuri kufura nziza yatewe na Iradukunda Elie Tatou gusa habura ukozaho umutwe.

Mu minota ya nyuma y'umukino Murera yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Charles Bbale wari wahiriwe n'uyu mukino. Umukino warangiye Mukura VS itsinzwe ibitego 2-1.

Rayon Sports isanzwe igira gahunda yo gusubira ku ivuko mu Karere ka Nyanza aho yavukiye buri mwaka, gusa ubu byari byarahujwe no kwizihiza imyaka 125 ishize Umwami Yuhi V Musinga agize Nyanza Umurwa w'u Rwanda.

Muhire Henry wigeze kuba Umunyamabanga wa FERWAFA yari yaje kureba uyu mukino


Abafana b'amakipe yombi bari babukereye


Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga


Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga


Abakinnyi ba Mukura VS bishimira igitego batsinze

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Charles Bbale


Charles Bbale agiye gutera penariti


AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyongirageradi@gmail.com1 month ago
    Ndifuza kujya Kur urubuga





Inyarwanda BACKGROUND