Bloomberg yatangaje ko umuhanzikazi Selena Gomez w’imyaka 32 usanzwe abifatanya no gukina filime akaba na rwiyemezamirimo, yinjiye ku rutonde rw’ibyamamare bitunze akayabo ka miliyari y’amadolari.
Selena Marie Gomez
wamamaye mu muziki nka Selena Gomez, yinjiye ku rutonde rw’abahanzi bakomeye
muri Amerika batunze Miliyari y’amadolari. Ibi, bimugira umwe mu baherwe
birwanyeho bakishakira ubutunzi bwabo muri Amerika bakiri bato, kuko kuri ubu umutungo
we ubarirwa muri miliyari 1,3$.
Ubukungu bw’uyu muhanzikazi yabukuye mu kuririmba, gukorana na bimwe mu bigo bikomeye ndetse no gukora ibijyanye n’ibirungo by’ubwiza.
Iki kinyamakuru cya Bloomberg cyatangaje ko ariko
cyane cyane Rare Beauty, imaze imyaka itanu itangiye gukora ibijyanye na ‘make
up’, ari yo yatumbagije ubutunzi bwa Selema Gomez mu buryo bwihuse mu myaka
mike yashize.
Hari kandi umutungo
waturutse rubuga yatangije rwitwa Wondermind rufasha abantu bafite ibibazo
by’ubuzima bwabo bwo mu mutwe ndetse n’amafaranga akorera iyo yamamarije ibigo
bitandukanye kuri Instagram ye ikurikirwa n’abagera kuri miliyoni 425.
Ni mu gihe umubare w’abakurikira uyu
mukobwa urutaho miliyoni 100 abaturage bose batuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika
ndetse ni uwa kane mu bakurikirwa cyane ku Isi kuri uru rubuga, bikaba ari
kimwe mu bishitura ibigo byinshi bikamuhundagazaho akayabo bishaka ko bakorana.
Mu bandi bahanzi batunze
miliyari y’amadolari, barangajwe imbere n’Umuraperi Jay-Z ufite miliyari 2.5$,
Rihanna ufite miliyari 1,4$ na Taylor Swift uheruka kwinjira kuri uru rutonde
muri Mata uyu mwaka, akaba atunze miliyari 1,3$.
Selena Gomez yinjiye ku rutonde rw'ibyamamare bitunze miliyari y'amadolari
TANGA IGITECYEREZO