RFL
Kigali

Selena Gomez mu byamamare bitunze Miliyari y'amadolari

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/09/2024 12:51
0


Bloomberg yatangaje ko umuhanzikazi Selena Gomez w’imyaka 32 usanzwe abifatanya no gukina filime akaba na rwiyemezamirimo, yinjiye ku rutonde rw’ibyamamare bitunze akayabo ka miliyari y’amadolari.



Selena Marie Gomez wamamaye mu muziki nka Selena Gomez, yinjiye ku rutonde rw’abahanzi bakomeye muri Amerika batunze Miliyari y’amadolari. Ibi, bimugira umwe mu baherwe birwanyeho bakishakira ubutunzi bwabo muri Amerika bakiri bato, kuko kuri ubu umutungo we ubarirwa muri miliyari 1,3$.

Ubukungu bw’uyu muhanzikazi yabukuye mu kuririmba, gukorana na bimwe mu bigo bikomeye ndetse no gukora ibijyanye n’ibirungo by’ubwiza. 

Iki kinyamakuru cya Bloomberg cyatangaje ko ariko cyane cyane Rare Beauty, imaze imyaka itanu itangiye gukora ibijyanye na ‘make up’, ari yo yatumbagije ubutunzi bwa Selema Gomez mu buryo bwihuse mu myaka mike yashize.

Hari kandi umutungo waturutse rubuga yatangije rwitwa Wondermind rufasha abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwabo bwo mu mutwe ndetse n’amafaranga akorera iyo yamamarije ibigo bitandukanye kuri Instagram ye ikurikirwa n’abagera kuri miliyoni 425.

Ni mu gihe umubare w’abakurikira uyu mukobwa urutaho miliyoni 100 abaturage bose batuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ni uwa kane mu bakurikirwa cyane ku Isi kuri uru rubuga, bikaba ari kimwe mu bishitura ibigo byinshi bikamuhundagazaho akayabo bishaka ko bakorana.

Mu bandi bahanzi batunze miliyari y’amadolari, barangajwe imbere n’Umuraperi Jay-Z ufite miliyari 2.5$, Rihanna ufite miliyari 1,4$ na Taylor Swift uheruka kwinjira kuri uru rutonde muri Mata uyu mwaka, akaba atunze miliyari 1,3$.


Selena Gomez yinjiye ku rutonde rw'ibyamamare bitunze miliyari y'amadolari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND