RFL
Kigali

Gatsibo: Hatangijwe irerero ry'umupira w'amaguru 'Gatsibo Football Center' rizagaburira igihugu cyose

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/09/2024 19:28
1


Mu Ntara y'Iburasirazaba, Akarere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kiziguro, hatangijwe irerero ry'umupira w'amaguru ryiswe 'Gatsibo Football Center'.



Iri rerero ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024. Iki gikorwa cyo gufungura 'Gatsibo Football Center' cyatangiye ahagana saa 12:00 PM gisozwa Saa 17:00 PM. Iri rerero ryatangiranye abana bagera kuri 70 bari hagati y'imyaka 6 na 16.

Irerero Gatsibo Football Center ryabayeho mu mpamvu yo kongera kurera no kuzamura impano zibarizwa mu Karere ka Gatsibo by'umwihariko mu Murenge wa Kiziguro na Kiramuruzi yahoze igaburira umupira w'amaguru mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Gatsibo Football Center [GFC], Bwana Ishimwe Olivier Ba usanzwe ari umunyamakuru ukomeye w'imikino, yavuze ko mu mpano ziheruka kuva muri aka Karere zitari zifite ba barumuna babo, bikaba byari biteye impungenge ko umupira waho ushobora gukendera. Ni yo mpamvu zo kugarura umupira w'amaguru waho, haherewe ku bato.

Akomeza avuga ko hari uburyo bwajyaga bukoreshwa bwa gakondo muri aka Karere ka Gatsibo ariko iri rero ryo rikaba mu buryo bugezweho. Ati: "Hari uburyo bwari busanzwe bwa gakondo ugasanga abana bamaze umwaka nta mikino ya gicuti, ugasanga abana urabafite ntuzi imyaka yabo, ugasanga nyuma y’imyaka 3 abandi baramutwaye ntabwo uzi irengero.

Hari ibyari bihari nk’ahantu hahoze umupira w’amaguru ariko ubungubu navuga ko ibyo twashakaga gukora ni ukuba nibura waba ufite umwana w’imyaka 6 ariko yazagira 25 ugasanga nibura ufite n’ifoto ye, ukabona ko nyine ko ari ibintu bijyanye n’igihe".

Yavuze ko Umubyeyi uzajyana umwana we muri Gatsibo Football Center bazaba bafatanije kurera kugeza igihe umusaruro ubonetse. Ati: "Umubyeyi rero uri kuzana umwana hano dufatanyije kurera, akarera nanjye nkarera kugeza igihe bizatanga umusaruro. Mu ishuri ry'abana 50 hari abatsindwa n’abatsinda, mu bana dufite 70 hari abo bizagenda neza, abandi ntibikunde, ariko nifuza ko bose byagenda neza".

Yavuze ko ikiza cy'ababyeyi bo muri Gatsibo usanga bumva ibintu by'umupira w'amaguru. Ati: "Ikiza cya hano usanga nk'umwana yarabyawe n’umubyeyi wenda wakiniye nka Gatsibo, ugasanga ibintu by’umupira w’amaguru bose barabyumva ntabwo ari kwa kundi ubwira umubyeyi ngo nazane umwana akine akavuga ngo agiye kwiba, basa n'aho babyumva".

Ishimwe Olivier Ba yavuze ko mu myaka 8 iri imbere Gatsibo izaba igaburira igihugu cyose mu bijyanye n'impano z'umupira w'amaguru nyuma y'uko ashinze irerero ryawo.

Muri iki gikorwa cyo gufungura iri rerero ry'umupira w'amaguru habaye n'umukino wa gicuti wahuje irerero rya Gatsibo Football Center na Gahini Football Academy, umukino urangira Gatsibo Football Center itsinze ibitego 2-1.

Akarere ka Gatsibo gasanzwe kazwiho kuzamura impano z'umupira w'amaguru dore ko hari bamwe mu bakinnyi bakomeye bahazamukiye barimo Ruboneka Jean Bosco ukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Manishimwe Djabel wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC, Ishimwe Fiston ukinira Rayon Sports, Hoziyana Kennedy ukinira Marine FC n'abandi.


Ishimwe Olivier Ba yavuze ko mu myaka 8 iri imbere Gatsibo izaba igaburira igihugu cyose mu bijyanye n'impano z'umupira w'amaguru nyuma y'uko ashinze irerero ryawo

Abana bari mu irerero rya Gatsibo Football Center bari mu byiciro bitandukanye bijyanye n'imyaka yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUTETERI Victoire1 week ago
    Komerezaho Bro Imana izagushoboze





Inyarwanda BACKGROUND