RFL
Kigali

Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports nyuma y'iminsi 52 ayigarutsemo akakirwa nk'Umwami

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:7/09/2024 15:22
1


Haruna Niyonzima wari umaze iminsi 52 asinyiye Rayon Sports yamaze gutandukana nayo kubera ko itubahirije ibyo bumvikanye mu masezerano.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024 ubwo abakunzi ba Rayon Sports bari bahugiye ku mukino ubahuza na Mukura ku munsi wa Gikundiro ku Ivuko, inkuru idashimishije yabagezeho ivuga ko Haruna Niyonzima yamaze gutandukana n'ikipe yambara ubururu n'umweru mu Rwanda.

Amakuru yamenyekanye avuga ko Rayon Sports yatandukanye na Haruna Niyonzima ku bwumvikane. Nyamara, ibi bije nyuma y'umwuka mubi wari umaze icyumweru uvugwa muri Rayon Sports ko hari abakinnyi batahawe ibyo basinyiye mu masezerano, bakaba bari barahagaritse n'imyitozo.

Mu minsi ishize byavuzwe ko Haruna Niyonzima na bagenzi be barimo Aziz Bassane Kalougna, nyuma yo kubona igihe bari barumviianye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kirenze nta mafaranga babonye, bahise bafata umwanzuro wo kureka imyitozo kugira ngo ubuyobozi bukore ibyo bari baravuganye. Yahawe urupapuro rumurekura ku wa Gatanu ndetse ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeje ko bwatandukanye na we. 

Haruna Niyonzima wahoze ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yari yagarutse muri Rayon Sports avuye muri Al Ta’awon SC yo muri Libya, yemezwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports yahozemo mu myaka 17 ishize. Icyo gihe yakiriwe nk'Umwami muri iyi kipe, none ayivuyemo nyuma y'iminsi 52 gusa.

Ni umukinnyi wanakiniye Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania azandikiramo amateka akomeye mbere yo kongera kugaruka mu Rwanda agakinira AS Kigali. Nubwo adaheruka guhamagarwa mu Amavubi, ni umwe mu bayagiriye akamaro kanini mu mikino irenga 100 yayakiniye guhera mu 2006. 


Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports ku bwumvikane 


Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports nyuma y'iminsi micye cyane ayisinyiye


Ubwo Haruna yakirwaga nk'Umwami muri Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mwami1 week ago
    Bamwe babeshya ko ikipe bayifite ku mutima kandi ari ifaranga baba bakurikiranye.





Inyarwanda BACKGROUND