Umunyamuziki akaba n’umuraperi wagize uruhare mu kumenyekanisha umuziki wo muri Brazil, Sérgio Mendes yitabye Imana aguye i Los Angeles ku myaka 83 y’amavuko.
Sérgio Mendes yitabye
Imana ari kumwe n’umugore we Gracinha
Leporace Mendes bafatanyaga no mu muziki, bari bamaranye imyaka
54 ndetse n’abana babo.
Mu butumwa umuryango
washyize ahagaragara, bavuze ko uyu muhanzi yari amaze igihe ahanganye n'ingaruka
za Covid-19 z'igihe kirekire.
Igihe yamaze akora umuziki kigera ku myaka 60, Mendes yanditse album 35. Yaherukaga gutaramira imbaga y'abantu mu bitaramo byabereye i Paris, i Londres na Barcelona mu 2023.
Mendes yavukiye i Niteroi muri Brazil mu 1941, yiga ibijyanye n'umuziki kuva akiri muto kugeza inzozi ze zirangiye kuba impamo ndetse akaza no kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za America aho hakomereje umuziki we.
Yakoranye indirimbo n'abahanzi b'ibyamamare ku isi, nka Herb Albert, Frank Sinatra, Stevie Wonder, Quincy Jones n'abandi benshi bubatse ibigwi bihambaye.
Zimwe mu ndirimbo z'uyu muhanzi wigeze no gutoranwa mu bagombaga guhabwa igihembo cya Oscar mu 2012, harimo "Night and Day," "Scarborough Fair," "Never Gonna Let You Go" n'izindi nyinshi.
Umunyamuziki Mendes wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'umuziki wa Brazil yitabye Imana
TANGA IGITECYEREZO