RFL
Kigali

Jude Bellingham ashobora gutuma undi mwongereza ukomeye ajya muri Real Madrid

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:26/07/2024 9:11
1


Kugeza ubu haravugwa ubucuti budasanzwe hagati ya Jude Bellingham na Trent Alexander-Arnold bakinana mu ikipe y'igihugu y'u Bwongereza, bivugwa ko bishobora kurangira Trent asanze Jude i Madrid.



Jude Bellingham ni umwe mu bakinnyi bategerejwe i Los Angeles aho Real Madrid iri mu mikino ya Pre Season. Ntabwo uyu musore yagendeye rimwe n'ikipe, kubera ko yagombaga kugira ibiruhuko byihariye kuko yari ari gufasha u Bwongereza mu mikino ya Euro.

Biravugwa ko Jude Bellingham na myugariro Trent Alexander-Arnold wa Liverpool, basigaye bafitanye ubucuti budasanzwe. Benshi bavuga ko ubwo bucuti bugamije ko Jude Bellingham ashishikariza Alexander-Arnold kujya muri Real Madrid.

Ubwo Jude yari muri Brussia Dortmund, Trent Alexander-Arnold yashishikarije Liverpool inshuro nyinshi ko bamugura akaza bagafatanya, gusa Jude Bellingham byari inzozi zikomeye kujya muri Real Madrid yamwifuzaga.

Trent Alexander-Arnold mu minsi ishize byavuzwe ko yifuzwa na Real Madrid. Mu gihe Liverpool itamurekura muri uyu mwaka, byaba ngombwa ko azatandukana nayo mu mpeshyi ya 2025 ku buntu, cyane ko amasezerano ye azaba arangiye.

Trent Alexander-Arnold w'inshuti y'akadasohoka ya Jude Bellingham, nta cyo aratangaza, yewe na Real Madrid iheruka kugaragaza ko imushaka, nta biganiro byimbitse birabaho hagati yayo na Liverpool. Mu gihe Liverpool yaba ishaka gukomezanya uyu mukinnyi, ishobora kumuganiriza ikamwongerera amasezerano, gusa iyo ntambwe ntabwo iraterwa.


Jude Bellingham ashobora gutuma Trent Alexander-Arnold ajya muri Real Madrid 


Jude Bellingham asanzwe afitanye ubucuti budasanzwe na Trent Alexander-Arnold 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jay1 month ago
    Iyi nkuru irashaje ejobundi muzandika ko Trent yongereye amasezerano muri Liverpool kugeza 2029.





Inyarwanda BACKGROUND