Umuhanzikazi Rita Ange Kagaju wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'No Offense', yahawe Impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor's Degree) yakuye muri Hope College iherereye mu Mujyi wa Holland muri Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mukobwa yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba yabashije
kurangiza urugendo rw'amasomo yari amazeho imyaka ine. Yigaga ibijyanye na ‘Etude
d'invironment,’ ‘Sociology' na 'Global Studies'.
Yahisemo kwiga aya masomo 'kubera ko ari ibintu nkunda, kandi
byose biruzuzanya'. Ati "Nko kwiga 'Sociology' nahoze ndi umuntu wibaza
ngo kuki uyu muntu adafite inkweto uyu nguyu akaba afite imodoka ya Lamborghini
kandi bose bari mu gihugu kimwe, kandi bose bakora uko bashoboye? Nshaka kumva uko
sosiyete igufata n'uko nawe uyifata."
Amasomo ya 'Global Studies' akubiyemo ibijyanye n'indimi
ndetse n'ubwanditsi, ni mu gihe ‘Etude d'invironment’ ijyanye no kumenya
imihindagurikire y'ikirere.
Yifashishije konti ye ya Instagram, yumvikanishije ko rwari
urugendo rutoroshye ariko rwashobotse. Rita yashimye Imana ‘ku bwa buri kimwe’,
kandi yishimira inshuti yungutse muri uru rugendo kuko ‘ari kimwe mu byiza
nagezeho birenze izi mpamyabumenyi nahawe’.
Wari umwanzuro
ugoye!
Uyu mukobwa yagiye kwiga muri Amerika nyuma y'igihe cyari
gishize yinjiye mu muziki, ndetse abantu bari batangiye kumenya ibihangano bye
anakorana n'abahanzi banyuranye.
Yavuze ko kujya kwiga muri kiriya gihugu rwari urugendo rusaba
kwigomwa. Ati "Nkigerayo byari bikomeye kugira ngo niyumvishe uburyo mvuye
mu Rwanda nkaba mpagaritse umuziki. Byari bimeze nk'aho mbihagaritse, ariko
umujyanama wanjye yarambwiye ati 'ntabwo bihagaze' kuko nagiye no mu gihe cya
Covid-19."
Mu kiganiro na Yago TV Show, uyu mukobwa yigeze kuvuga ko
akigera muri Amerika, yagiye yitabira ibitaramo by'abahanzi banyuranye, ndetse
afata igihe cyo gukomeza gukurikirana ibihangano by'abahanzi nyarwanda.
Ati "N'ubwo umuntu yasohora Album nkaba numva neza ko
ari njyana nsanzwe nkora, ndayumva mu rwego rwo kumushyigikira, kuko nzi imvune
bigira mu gukora umuziki."
Uyu mukobwa yatangiye umuziki agisoza amashuri yisumbuye.
Ageze muri Amerika yakurikiranye amasomo ye, ariko kandi ashaka n'akazi ko
gukora ka buri munsi kamufashije gukomeza ubuzima.
Yumvikanishije ko muri Amerika yahungukiye inshuti, ariko
kandi ntiyorohewe no kumenyera ubuzima bwaho, ahanini bitewe n'uko imibereho
y'abanyamerika irimo cyane kwihugiraho.
Rita Ange Kagaju avuga ko nyuma yo gusoza amasomo ye ya
Kaminuza, agiye gukomeza gushyira imbaraga mu rugendo rwe rw'umuziki. Ati
"Umuziki ni kimwe mu byamfashije kwisanga ngeze ku ishuri, ni nk'inshuti
udahamagara [...] Nabanje kubara nk'aho nawuretse, ariko naje gusanga umuziki
undimo."
Muri Gicurasi 2023, uyu mukobwa yari mu Rwanda, aho yasize
akoze indirimbo nyinshi yizera ko zizaba zigize Album yitezeho kuzamufasha kongera
kwisanga mu kibuga cy'umuziki.
Rita Ange Kagaju yagaragaje ko yatewe ishema no gusoza
amasomo ye ya Kaminuza
Kagaju yavuze ko mu rugendo rw’imyaka itatu yari amaze muri
Amerika yishimira inshuti yungutse n’ubuzima yabayemo
Kagaju yavuze ko kujya kwiga cyari icyemezo gikomeye gufata,
kuko yari amaze igihe ari mu muziki
Kuva mu ntangiriro za Mutarama 2021, Rita Ange Kagaju yabarizwaga
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Uyu mukobwa yagiye kujya muri Amerika asize asohoye Album ya
mbere yise “Sweet Thunder” yakubiyeho indirimbo 16 n’inyongezo imwe (Bonus)
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NO OFFENSE' YA RITA ANGE KAGAJU
TANGA IGITECYEREZO