RFL
Kigali

Umunyarwenya Bob Newhart yitabye Imana

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/07/2024 9:28
0


Ku myaka 94 y'amavuko, umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya, Bob Newhart wamenyekanye mu biganiro yatambutsaga kuri televiziyo birimo 'The Bob Newhart Show' na 'Newhart' yitabye Imana aguye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Umunyarwenya wakunzwe cyane mu myaka yatambutse, yitabye Imana nyuma yo gufatwa n'uburwayi budakanganye. Yagaragaye muri filime zitandukanye ndetse n'urwenya yakundaga gutambutsa kuri za televiziyo.

Iyi nkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Bob Newhart yamenyekanye mu ijroro ryo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2024. Mu gihe yamaze akora uyu mwuga, yegukanye ibihembo bitandukanye birimo bitatu bya Grammy, Emmy Award na Golden Globe Award.

Asize abana bane, aribo Robert William Newhart, Jennifer Newhart, Courtney Newhart na Timothy Newhart, ndetse n'abuzukuru. Umugore we uzwi yitwa Ginnie Newhart bashyingiranwe mu 1963 kugeza nawe yitabye Imana mu 2023.

Newhart wamaze imyaka irenga 50 mu Isi ya Sinema, yavukiye muri Oak Park ku ya 5 Nzeri mu 1929. Mu yindi mirimo yakoze, harimo ubucungamari n'ubwanditsi. Yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga yanze album ye ya mbere y'urwenya mu 1960 yise 'The Button-Down Mind of Bob Newhart.'


Umunyarwenya Bob Newhart yitabye Imana ku myaka 94 y'amavuko 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND