Mu bakinnyikazi ba filime bakomeje kwitwara neza mu ruhando rwa Sinema mpuzamahanga muri uyu mwaka higanjemo abakomoka ku mugabane wa Africa barimo Lupita Nyong'o, Gugu Mbatha Row. Pearl Thusi n'abandi.
Nk'uko bisazwe buri mwaka Forbes Magazine igaragaza abanyafurika bamaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga mu ngeri zose, yaba muri siporo, imideli, sinema, umuziki no mu bindi.
Uyu mwaka yerekanye urutonde rw'abakinnyi 10 ba filime b'igitsinagore bakomoka muri Africa bahagaze neza muri Sinema mpuzamahanga. Uretse kuba bagezweho kandi ngo bari no mubari guhembwa agatubutse bitabazwa mu kwamamariza kompanyi zikomeye n'ibindi.
1. Lupita Nyong'o
Uyu azwi mu mafilime nka The Constant Gardener,The Namesake akaba yaratwaye igihembo cya Mnet TV Series Shuga,aza guhabwa igihembo cya Oscar Award muri 2013 nyuma yo gukina muri filime yitwa '12 Years a Slave'.
Lupita Nyong'o uvuka muri Kenya yakomeje kubaka izina mu yandi ma filime arimo nka 'Black Panther' yatumye ashyirwa ku gasongero k'abiraburakazi bahembwa akayabo muri Hollywood.
2. Charlize Theron
Yamenyekanye mu mafilime nka 'The Old Guard, Fast & Furious, Atomic Blonde, The Devil's Advocate,Sider House Rules,North Country,Monster,Prometheus n'izindi nyinshi. Inkomoko ye ni mu gihugu cya Afrika y'Epfo mu gace ka Benoni hafi y'Umujyi wa Johannesburg.
Ku myaka 16 yabanje kuba mu Butaliyani nk'umubyinnyi nyuma yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New York ahava ajya kuba i Los Angeles. Charlize Theron kandi anafite ikigo gifasha impubyi yashinze mu 2012 muri aka gace avukamo.
3. Danai Gurira
Uyu mukobwa uherutse kwitabira umuhango wo Kwita Izina ingagi mu Rwanda, azwi muri filime nka 'Black Panther', 'The Visitor', 'The Walking Dead', Restless City, Ghost Town n'izindi zatumye yubaka izina. Avuka mu gihugu cya Zimbabwe ubu akaba mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yanarangirije amasomo ye mu bugeni muri kaminuza ya New York.
4. Gugu Mbatha-Raw
Gugulethu Sophia Mbatha-Raw uri mu bagezweho muri Hollywood, akomoka muri Afrika y'Epfo. Yatangiye gukina filime mu 2004 gusa mu 2014 ni bwo yabashije kumenyekana ku rwego mpuzamahanga abikesha filime yitwa 'Beyond The Light'. Kuva icyo gihe yakinnye muri filime zakunzwe nka 'Beauty and The Beast', 'Concussion' n'izindi.
5. Thandie Newton
Melanie Thandiwe 'Thandie' Newton ni umukinnyi wa filime ubimazemo igihe. Avuka muro Zimbabwe gusa atuye mu Bwongereza ari naho akunze gukorera hamwe no muri Amerika. Yamenyekanye muri 'The Pursuit of Happiness' yakinannye na Will Smith. 'Mission Inpossible' yakinanye na Tom Cruise n'izindi.
6. Megalyn Echikunwoke
Avuka mu gihugu cya Nigeria ariko magingo aya abarizwa muri Amerika. Ni umubyinnyi wabigize umwuga, ndetse amenyerewe cyane muri filime z'urwenya zirimo nka 'Night School' yakinannye na Kevin Hart.
7. Azie Tesfai
Ni umunyamideli, umushabitsi akabifatanya no gukina filime. Akomoka muro Eritrea. Mu bihe bitandukanye Azie Tesfai yagiye akina muri filime zamenyekanye nka 'Wicked Games', 'Law&Order', 'Super Girl' n'izindi.
8. Liya Kebede
Uyu azwi muri filime nka 'Lord of War, The Best Offer, Desert Flower, Good Sheperd' n'izindi nyinshi. Inkomoko ye ni mu gihugu cya Ethiopia akaba yaraje kujya kuba mu Bufaransa nyuma aza kwimukira mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
9.Sophie Okenedo
Uyu mugore ufite ubwenegihugu bw'u Bwongereza yagiye agaragara mu mafilimi nka 'Martian Child, After Earth, Hotel Rwanda, Ace Ventura 2' n'izindi. Sophie Okenedo avuka mu gihugu cya Nigeria kuko Se umubyara ariho avuka naho nyina akaba umuyahudikazi.
10. Pearl Thusi
Amazina ye ni Sithembile Xola Pearl Thusi wubatse izina cyane muri filime y'uruhererekane yitwa 'Queen Sono' yaciye agahigo ko kurebwa cyane kuri Netflix mu 2020. Yamamaye kandi mu zirimo nka 'Quantico' yakinanye na Priyanka Chopra.
Pearl Thusi akaba avuka mu gihugu cya Afurika y'Epfo ari naho abarizwa nubwo filime nyinshi azikinira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITECYEREZO