RFL
Kigali

Kayitankole uzwi nka Kanyombya agiye kugaragara muri filime "Shuwa Dilu" y'ibifi binini muri sinema

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/09/2024 15:12
1


Abagabo bane bafatwa nk'ibifi binini muri sinema nyarwanda, Kayitankole, Niyitegeka, Nsabimana na Benimana, bahuriye muri filime y'uruhererekane yitwa "Shuwa Dilu" iri mu zikunzwe cyane muri iyi minsi.



Shuwa Dilu ni imwe muri filime zakozwe na Zacu Entertainment ikora filime zitandukanye zirimo izikunzwe cyane zinyura kuri Televiziyo y'u Rwanda "RTV" nka City Maid, Indoto, Seburikoko, Ejo si Kera ndetse no kuri Zacu Tv nka Ishusho ya Papa na The Bishop’s Family.

Ni filime igaragaramo abakinnyi bakomeye mu ruhando rwa sinema nyarwanda cyane cyane muri filime z’urwenya (Comedy) ari bo Gratien Niyitegeka ukina yitwa Superi, Ramadhan Benimana ukina ari Waxi, ndetse na Eric Nsabimana ukina yitwa Londoni.

Abakunzi b'iyi filime y'urwenya bagiye kuryoherwa kurushaho kuko igiye kugaragaramo undi mukinnyi w'icyamamare muri sinema nyarwanda ari we Kayitankore Ndjoli uzwi nka Kanyombya uzagaragara muri Season ya kane y'iyi filime.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Umuyobozi Mukuru wa Zacu Entertainment, Nelly Wilson Misago, yavuze ko "Shuwa Dilu" ari filime y'urwenya 100% bityo "gufata umukinnyi nka Kayitankole w’umu “Legend” tukamuzanamo numva ari ngombwa cyane".

Yavuze ko atari uyu mukinnyi gusa ahubwo ko bazakomeza gahunda biyemeje yo guhuza abakinnyi ba filime b'ibyamamare n'abakinnyi ba filime bashya. Ati "Nka 'Producer' wa Shuwadilu, numva tuzakomeza kugenda duhuza abakinnyi bakomeye bamaze igihe muri sinema ndetse n'abashya".

"Shuwa Dilu" ni seri ivuga ku buzima bw’abasore batatu Superi, Waxi na Londoni bakodesha inzu kugira ngo bagabane igiciro cy’ubuzima bwa Kigali buhenze. Gusa buri umwe aba afite imyitwarire itandukanye n’iyundi.

Superi ni we uba ari umuyobozi w’urugo, mu gihe Waxi we aba akora akazi k’ubukomisiyoneri, mu gihe Londoni we aba ari umukozi wabo wo mu rugo, ukunda gukora amakosa menshi.

Iyi filime yayobowe na Niyoyita Roger, hakaba hategerejwe igice cyayo cya kane (4th seasons). Yasamiwe hejuru na cyane ko yamamajwe bikomeye na Canal+ nyiri Zacu Tv yakoze iyi filime. Ni filime yuzuye urwenya, ikaba yarakinywe n’ibyamamare muri sinema mu Rwanda, akaba ari n'imwe mu mpamvu abanyarwanda benshi bayikunze cyane.

Yatangiye kwerekanwa tariki 17/06/2024 kuri Zacu Tv igaragara kuri Canal+ shene ya 3, na 38. Itambuka buri munsi kuwa Mbere kugera kuwa Gatanu saa Moya z’ijoro, igasubiraho na saa Tatu n'igice z'ijoro. Abakunzi ba sinema barasabwa kugura ifatabuguzi rya Canal+ kugira ngo bakomeze kureba ibice byose by'iyi filime nta na kimwe kibacitse!.

Ibyihariye kuri 'Kayitankole' ugiye kugaragara muri "Shuwa Dilu"


Mu kiganiro yagiranye na RTV mu 2020, Kanyombya yavuze ko yakuriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ko iri zina ari ho yarikuye akora urwenya. Yavuze ko n’abo mu muryango we bazi gutera urwenya, kandi ko yabaga ari mu bakinnyi b’imena b’urwenya iyo babaga bagiye gukina imikino bahabwaga n'aba Padiri muri Congo.

Yavuze ko yatangiye urugendo rwa filime nyuma y’ijambo rya Perezida Paul Kagame, aho yasabye abaturarwanda kwihangira imirimo. Yatangiye gukina filime byeruye mu 2001-2002 abanjirije abandi bose, bashoboraga kuba bafite igitekerezo cy’uko bakora filime ziri ku rwego nk’urwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko yagiye yigira byinshi ku bakinnyi bo muri Nigeria, byanatumye ahitamo abakinnyi b’igara rito nka we. Avuga ko icyo gihe yari yaramaze kuva mu Ingabo z’u Rwanda [yinjiye mu gisirikare mu 1992] kandi ko nta mashuri ahagije yari afite yari kumufasha gushaka akazi, bituma atangira gutekereza ku cyo yakora cyamwinjiriza amafaranga.

Yakomeje avuga ko yahuje imbaraga n’abo bari bavanye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse ngo abo mu bihugu bitandukanye nko mu Burundi, Congo, Nigeria, Cameroon n’ahandi barabashimiye bavuga ko bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya cinema nyarwanda. Avuga ko filime yabubakiye amazina ari iyitwa ‘Haranira kubaho’, ndetse ngo mu buryo bw’amafaranga binjije macye yabafashije kubaho.

Uyu mukinnyi wa filime ufite amashuri yisumbuye gusa, avuga ko iyo ataza gukina filime ubu yakabaye ari umushoferi cyangwa ari dogiteri uvura abantu, kuko yabikoreye amahugurwa.Yavuze ko iyi filime yabashije kwikorera imishinga ya filime yabo bwite, ndetse bituma amenya buri kimwe gikenerwa kugira ngo filime ibe yubakitse koko!.


Kayitankore yamaze kugera muri "Shuwa Dilu" ikinamo abakinnyi b'ibikomerezwa muri sinema


Niyitegeka Gratien yahaye ikaze Kayitankole muri filime "Shuwa Dilu"


"Shuwa Dilu" itambuka kuri Zacu Tv igaragara kuri Canal+ shene ya 3 na 38

REBA AGACE GAHERUKA KUNYUZWA KURI YOUTUBE MU MEZI 2 ASHIZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gogo1 week ago
    Muzatuzanire numugabo wakinnye muri filme yitwa Rukanihene uyu muntu nawe arashoboye yabikorw neza tukaguma tukaryoherwa





Inyarwanda BACKGROUND