Umukinni wa filime akaba n’umushoramari, Niyonizera Judithe yatangaje ko yatangiye urugendo rwo gushyira hanze filime ye nshya yise “Revenge (Kwihorera)” izagaragaramo abakinnyi bakomeye nk’itsinda rya Burikantu na Buringuni, ‘Mukarujanga’ n’abandi.
Ni filime agiye gukora
nyuma y’uko ahagaritse iyitwa ‘Makuta’ yakoraga afatanyije na Kalisa Ernest
wamamaye nka Samusuri muri filime zitandukanye.
Yubakiye ku mubyeyi umwe
watumye umwana we agira urwango, agahora amusaba kwihorera kuri mugenzi we
amubwira ko iwabo aribo batumye bakena.
Niyonizera avuga ko iyi
filime ye y’uruhererekane ‘Revenge’ muri rusange yubakiye ku nkuru no
kugaragaza ukuntu amakimbirane y’ababyeyi bo mu cyaro ashobora kugira ingaruka
ku mibanire y’abana babo bo mu Mujyi nta ruhare babigizemo.
Yabwiye InyaRwanda ko yifashishije cyane abakinnyi bakunzwe mu myaka ishize kugirango yongere kubamurikira Abanyarwanda.
Ati “Icyifuzo cyanjye ni uko abantu batangiye
cinema, cyangwa se bagize uruhare mu ruganda, twakomeza kubatiza imbaraga.
Binyuze muri sosiyete nashinze ya ‘Judy Entertainment’ niyemeje gukorana n’abo
bose.”
Akomeza ati “Iyi filime
muri rusange ni ugushaka guhuza ubuzima bwo mu cyaro abantu n’ubuzima abantu
babayeho cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga.”
Niyonizera avuga ko
kwifashisha aba bakinnyi biri no mu murongo wo kugirango basangize ubumenyi
abakiri bato bafite inyota yo kwinjira muri Cinema. Ati “Nahereye kuri
Nyirankende, Nyirakanyana, Mukarujanga uri mu gice cya mbere n’abandi.”
Integuza y’iyi filime
yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, ni mu gihe ibice byayo bya
mbere bizatangira gusohoka, ku wa 17 Nzeri 2024. Ni filime izajya itambuka
inshuro ebyiri mu cyumweru, guhera saa sita z’amanywa.
Iyi filime kandi
yakinnyemo abarimo Gogo the gossiper; Gloria Umutoni, Umwali Paccie, Muzehe
Rwabukwisi, Nikuze Marie Louise ‘Nyirankende’ wamenyekanye muri filime Zirara
zishya, Mujawamariya Solange ‘Nyirakanyana’ wakinnye muri filime ‘Zirara zishya’
n'abandi.
Burikantu uzagaragara
muri iyi filime yavuze ko igihe cye kigeze kugirango agaragaze ubushobozi bwe
mu gukina filime. Ati “Igihe cyanjye ni iki bose barabizi, abanzi banjye bari
mu minsi mibi nk'amafi y'uruzi ataye uruzi.”
Niyonizera Judithe yatangaje ko yahagaritse filime ‘Makuta’ atangira gukora filime y’uruhererekane
yise ‘Revenge’
Burikantu na Buringuni, abasore
bazwi cyane ku rubuga rwa Youtube biyambajwe muri iyi filime
Umukinnyi wa filime, Nikuze
Marie Loiuse
Gloria Umutoni uri mu
bakinnyi b’imena muri iyi filime ‘Revenge’ ya Judith Niyonizera
Iyi filime ‘Revenge (Kwihorera)" izatangira gusohoka ku rubuga rwa Youtube, ku wa 17 Nzeri 2024
Mujawamariya Hyacinthe wamamaye nka 'Mukarujanga'
KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME ‘REVENGE’ YA NIYONIZERA JUDITH
TANGA IGITECYEREZO