RFL
Kigali

Ubushakashatsi: Abantu baryamira barusha kure ubwenge abakunda kuzinduka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/07/2024 16:09
2


Nubwo abantu benshi bakunze kuvuga ko kubyuka kare mu gitondo ari ingenzi cyane ku buzima bwa muntu ndetse bikaba ingenzi ku ruhande rwo kunoza umurimo, ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abaryamira barusha ubwenge abantu bakunda kuzinduka.



Bavuga ko umurimo ari uwa kare, kandi ko kuryama kare ukabyuka kare bifite akamaro kanini mu mibereho myiza ya muntu. Ni mu gihe ariko ubushakashatsi bushya bwatangajwe n’urubuga UNILAD bwagaragaje ko ari byiza kurushaho kubyuka ukererewe.

Hari abantu benshi bemeza ko kuri bo, kubyuka kare cyane bibafasha gutangira umunsi neza, mu gihe hari n’abandi bahamya ko kubazindura mu gitondo cya kare ari ukubicira umunsi, ugasanga biriwe neza kubera kuzinduka gusa.

Ubu bushakatsatsi bwakozwe ku bijyanye n’ubwenge, bwakorewe ku matsinda atandatu yari agizwe n’abantu 26,000. Bwibandaga ku gupima ubushobozi bwa buri tsinda hashingiwe ku bizamini by’ubwenge byafashwe.

Ubu bushakashatsi bushya bwakozwe n’abanyeshuri biga mu ishuri rya Imperial College London, aho ababwitabiriye basabwaga gukora ibizamini bishingiye ku ntekerezo, ku bwenge, ku bushobozi bwo kwibuka, ndetse n’ibijyanye no kugenzura umujinya.

Mu ngingo nyinshi zasuzumwe kuri iyi ngingo, harimo ubuziranenge n'igihe umuntu asinziriye, n'ibindi. Ibisubizo byavuye mu bizamini byakozwe, byerekanye ko abantu bajya kuryama batinze kandi bakabyuka batinze ari abanyabwenge cyane.

Ibi, umuntu yahita abihuza n'ukuri kuriho, aho hari bamwe mu byamamare b'abahanga cyane bagiye bahamya ko kuzinduka atari ibintu byabo. Muri abo harimo uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, umwanditsi James Joyce, Leonardo Da Vinci, n'abandi.

Nubwo bishobora gukereza gahunda zawe z'umunsi, ariko ubushakashatsi buvuga ko gufata umwanya uhagije wo gusinzira ari ngombwa cyane mu mikorere y'ubwonko bwawe.

Umwanditsi w'icyamamare akaba n'umushakashatsi mu by'ubuvuzi mu ishami ryo kubaga n'ubuvuzi bwa kanseri muri Kaminuza ya Imperial, Raha West.

Yagize ati: "Twavumbuye ko igihe umuntu amara asinziriye kigira ingaruka itaziguye ku mikorere y'ubwonko bwe, kandi twizera ko gucunga neza uburyo bw'imisinzirire ari ingenzi mu kuzamura no kurinda uburyo ubwonko bwacu bukora."

Yakomeje avuga ko icyo bifuza nyuma y'ubu bushakashatsi ari ukubona abantu bose bafata ingamba zibafasha gusinzira neza kandi bagasinzira igihe gihagije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uzamukundajannine@gmail.com3 months ago
    Nonese birashobokakp Kucyamakare umyukutinze nimyizx nge iyocyamye cyane Ndarwar
  • Hategekimana josue2 months ago
    Ndabakunda mwakoze kudusangiza ububushakashatsi





Inyarwanda BACKGROUND