RFL
Kigali

Sobanukirwa ibyongera ibyago byo kurwara umutwe w’uruhande rumwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/10/2024 11:46
0


Umutwe w’uruhande rumwe (Migraine) ni indwara yo kubabara umutwe igihande kimwe cyane cyane mu misaya cyangwa mu gahanga rimwe na rimwe.



Iyi ndwara iterwa n’iki? 

Kugeza ubu igitera iyi ndwara nyamukuru ntikizwi ariko ubushakashatsi bugenda bwerekana ko ifitanye isano n’urwungano rw’imyakura (nervous system), n’ubwonko biba bitari gukora ku buryo bwiza ndetse imitsi ijyana mo amaraso ikarega.

Gusa hari ibyagaragajwe ko byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara:

-Impinduka mu misemburo iyo umugore ari mu kwezi kwe cyangwa akoresha uburyo bw’ibinini mu kuboneza urubyaro

-Kudasinzira bihagije

-Urusaku rwinshi igihe kinini

-Urumuri rwinshi cyane cyane iyo ari amatara y’amabara anyuranye cyangwa yaka yongera azima nk’ibinyoteri, urugero ni amatara yo mu tubyiniro

-Kunywa inzoga ukarenza ukagira 'hangover'

-Kutarya ugasonza cyane

-Ibintu bifite umuhumuro winjira mu mazuru nk’imibavu cyangwa esansi ndetse n’amavuta amwe n’amwe (ayo tuvuga ngo arapika)

-Kunywa itabi cyangwa guhumeka umwotsi waryo

-Guhangayika no kudatuza.

Hari kandi n’ibyo kurya byongera ibyago:

-Shokola

-Ibikomoka ku mata nka fromage

-Ibiryo birimo tyramine nka vin rouge (Red wine) ifi zibabuye, umwijima w’inkoko, inyama cyane cyane izibikwa zumukijwe (umuranzi) n’ubwoko bumwe na bumwe bw’ibishyimbo.

-Imbuto nka avoka, imineke, amacunga n’indimu

-Ibitunguru

-Ubunyobwa

-Ibyo kurya byo mu makopo (byakozwe n'inganda)

Ibi ntibivuze ko kubirya bitera umutwe w'uruhande rumwe, gusa kuri bamwe bishobora kubongerera ibyago byo kuwurwara.

Iyi ndwara ivurwa ite?

Mu gihe itaragera ku rwego rukaze umurwayi akoresha ibinini bivura uburibwe birimo paracetamol cyangwa ibuprofen. Gukoresha aspirin cyangwa imiti ivanzemo aspirin kenshi si byiza kuko bigira ingaruka ku kuvura kw’amaraso (blood clotting). Iyo miti twavuga nka hedex, action, hedrest, hedon n’indi miti y’uruvange irimo aspirin.

Ikindi gufata iyi miti kenshi nabyo bitera umutwe ugenda ugaruka niyo mpamvu ari byiza kudakoresha imiti kenshi.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND