Umusaza witabye Imana ku myaka 78 utatangajwe amazina ku bwo icyubahiro cye, yapimwe nyuma yo kwitaba Imana bamusangana ibitsina bitatu ariko bigakekwa ko nawe atari abizi kuko byose bitagaragaraga inyuma.
Kumva umuntu ufite
ibitsina bibiri ni igitangaza.Gusa nubwo bidakunze kubaho, hari igihe umuntu avukana ibitsina
birenze kimwe ariko akenshi bikagaragara inyuma ariko kimwe akaba aricyo
gikunda gukora.
Kugira ngo usobanukirwe
buryo ki ibi bintu bidakunze kubaho cyane, kuva mu mwaka wa 1606 kugeza ubu,
ubushakashatsi 168 nibwo bumaze kugaragaza abntu bafite ibitsina birenze kimwe
ariko benshi bakaba bafite bibiri.
Popular Science dukesha
iyi nkuru yavuze ko uyu musaza w’imyaka 78 bamusanganye ibitsina bibiri mu
ipima bamukoreye nyuma yo kwitaba Imana aho basanze ibitsina bibiri byari
bisangiye umuyoboro w’inkari mu gihe igitsina cya gatatu cyarebaga mu cyerekezo
cyacyo.
Nubwo nta makuru uyu
musaza yigeze atanga mbere, abashakashati bavuga ko yarinze yitaba
Imana atari yamenya ko afite ibitsina birenze kimwe bikaba bishobora kuba
byaratumaga abura ubushake mu gutera akabariro.
Bimwe mu bishobora gutuma
umuntu agira ibitsina birenze kimwe, ni imihindagurikire y’uturemangingo tw’umuntu
ariko uyu we bikaba agatangaza kuko umuyoboro w’inkari w’igitsina kimwe wihuje
n’uw'ikindi kigaragara hanze.
TANGA IGITECYEREZO